Ufite Perimi yo gutwara imodoka ya ‘Automatique’ ntazemererwa gutwara iya ‘Manuel’

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko Itegeko rigenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo, ririmo kuvugururwa ryongewemo ibijyanye n’uruhushya rwo gutwara imodoka za Automatique, aho uzaba afite urwo ruhushya atazaba yemerewe gutwa imodoka za manuel.

Abantu bazajya bahitamo Perimi bakorera
Abantu bazajya bahitamo Perimi bakorera

CP Kabera, avuga ko impamvu iri tegeko ryavuguruwe hakiyongeramo n’ibijyanye n’impushya zo gutwara imodoka za Automatique, ari uko izi modoka zimaze kuba nyinshi mu Rwanda kandi zikaba zifite itandukaniro niza manuel.

Izi mpushya zo gutwara izi modoka za automatique, zizaba zihariye zifite ibiziranga ku buryo umuntu uzaba ugenda muri iyo modoka ari utunze uruhushya rumwemerera kuyitwara.

CP Kabera avuga ko iri tegeko rizaba risobanura ibiranga uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya Automatique ruzaba rumeze, ibizaba bishushanyijeho n’ibimenyetso byabyo kandi ko uru ruhushya rugomba gutungwa n’ushaka gutwara imodoka ya Automatique gusa.

Ati “Ababishaka bazajya bakorera impushya zo gutwara imodoka za automatique cyangwa iza manuel”.

Aha CP Kabera avuga ko umuntu ufite uruhushya rwo gutwara imodoka ya Manuel, yemerewe no gutwara Automatique ariko ufite uruhushywa rwo gutwara Automatique ntabwo yemerewe gutwara imodoka ya manuel.

Ubu buryo buzafasha abatwara ibinyabiziga guhitamo uruhushya bakorera bitewe n’ikinyabiziga batunze.

CP Kabera avuga ko Umuntu azajya agaragaza niba afite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga cya manuel cyangwa automatique, kugira ngo hirindwe kuba umuntu yatwara imodoka adafitiye ubushobozi.

Ku bijyanye n’iri tegeko, biteganyijwe ko hazasohoka amabwiriza ya Minisitiri ufite ubwikorezi mu nshingano ze, asobanura ibijyanye n’iyi ngingo.

Iri tegeko rizaba ririmo uburyo bwo guhana amakosa yakozwe n’umushoferi, aho permis izaba ifite amanota ku buryo uzajya akosa azajya akurwaho amanota, hasigara zeru umuntu akamburwa perimi.

Polisi y’igihugu yemeza ko imiterere y’ibizamini bitangwa bijyanye n’igihe, kandi byose bikorwa hagamije kurinda impanuka abatwara ibinyabiziga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 19 )

Jye ndikwibaza ese ikosa ryose umushoferi akoze Niko rizamwambura amanota cg Hari amakosa arebana nayo manota?

Samuel yanditse ku itariki ya: 1-01-2023  →  Musubize

Amanota azashyirwa kuri permit azajya akurwaho kumakosa ameze ate contervation c zizaba zikuweho zisimburwe nayo manota murakoze

Rurangirwa degrace yanditse ku itariki ya: 31-12-2022  →  Musubize

Nonese abasanzwe bafite permits bo bizagenda gute? Kuko nibenshi barimo kwibaza Kuri ikikibazo?

Ikindi nabaza none abobazifite bazikoreye mbere Yuko itegeko ryemezwa bo bemerewe kuzitwara zose? Cg nabo bafite Amategeko ateganyijwe abagenga? Murakoze.

Samuel UWIRINGIYIMANA yanditse ku itariki ya: 31-12-2022  →  Musubize

Nyine abafite permit abasanzwe bazifite bemerewe gutwara zose ark uzaba afite iya automatic ntazaba yemerewe gutwara Emanuel
Njyewe ikibazo cyanjye Niki
None ntawuzaba yemerewe gukorera zose

Hussein yanditse ku itariki ya: 31-12-2022  →  Musubize

Yes birumvikana zose ushobora kuzikorera bitewe nubujyo imwe itakunyuze ninkibisanzwe aho wamerewe gukorera category zose
Benefits kuri iyi perim y’imodoka za automatic nuko exams fite kuzaba yoroshye kurenza iya manual

Jmv yanditse ku itariki ya: 2-01-2023  →  Musubize

Ndabaza ni permis izaba ifite amanota ku buryo uzajya akosa azajya akurwaho amanota, hasigara zeru umuntu akamburwa perimi
Ibyo bijya biba kubafite iza automatic gusa?
Ese igihe ukoze ikosa azaba afite Manuel bizagenda gute?
Murakoze

MUNEZERO Eric yanditse ku itariki ya: 31-12-2022  →  Musubize

Birumvikana cyane ufite category ya manweri yemerewe gutwara automatic ufite iya automatic ntiyemerewe gutwara iya manweri

Ariko yanditse ku itariki ya: 31-12-2022  →  Musubize

Ubungubu harigusohoka Imodoka za automatic,manuel harikigenda bazivanaho,ariko ukobyumvikana umuntu uzigutwara manuel abayemerewe nogutwara Imodoka ya automatic,ahubwo umuntu uzigutwara automatic ntiyemerewe gutwara Manuel,ahubwo abafite impushya za automatic bakorera nizamanuel,Niko ikibazo kimeze,ahubwo umushofer uzajya agonga abantu inshuro zirenze 1 nage bamwaka uruhushya rwogutwara Imodoka,

Musada yanditse ku itariki ya: 31-12-2022  →  Musubize

Nonese ahubwo ikibazo cyanjye iyi gahunda ahubwo izatangira ryari?

Ni alias yanditse ku itariki ya: 30-12-2022  →  Musubize

Murahoneza ndumva bitoroshye
Gusa ubwomwabitekerejeho
Nibyiza cyane ndibaza tumenyereyeko mukizami cyimodoka hazamo ikizami cyitwa demaraje
Kumodoka zamannewel none kumodoka za otomatike naho kizabagihari
Murakoze

Nshimyumukiza yanditse ku itariki ya: 30-12-2022  →  Musubize

Ndumva abantubadakwiye guhangayika kuko batubwiyeko ufite category ya Manuel yemerewe gutwara iya automatic ntampamvuyoguhangayika kubasanzwe dufite category murakoze

Itangishaka Emmanuel yanditse ku itariki ya: 30-12-2022  →  Musubize

Ibibintu ntabgo byumvikana, none c umuntu uzaba amaze kubona category B automatic nyuma agakenera gukora category C,D,E,F bizagenda bite?

Abdhala yanditse ku itariki ya: 29-12-2022  →  Musubize

IKI KIBAZO KIROROSHYE UZAJYA UHABWA CATEGORIE AUTO CG MANUEL B AUTO B MANUEL C AUTO C MANUEL ...

A yanditse ku itariki ya: 30-12-2022  →  Musubize

Ubwo nyine uzajya ukoresha iziri automatic uhabwe class yazo. N’ikamyo za automatic zirahari

Fay Baby yanditse ku itariki ya: 30-12-2022  →  Musubize

BizAterwa namahotamo yawe kuko exam ya category B1 itandukanye Niya B niba warageze kukibuga bakoreraho exam urabizi neza ko ukoreye kuri automatic adakora exam ya Demarage

Itangishaka Emmanuel yanditse ku itariki ya: 30-12-2022  →  Musubize

Mwiriwre neza amazina yanjye ni twa niyonsenga samuel ntuye mu karere rubavu umurenge nyakiriba icyofuzo cyanjye maze gukorera urushya rwagateganyo inshuro 11 babwira yuko natsinze nagirago muzubwire ukuntu bareba ibizamini umuntu yakoze

Niyonsenga samuel yanditse ku itariki ya: 29-12-2022  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka