Ufite Bikira Mariya ntacyo abura – Padiri Eugène Muhire

Abakirisitu Gatolika bo mu mujyi wa Kigali bemeza ko umunsi wa Asomusiyo, usobanura ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya ari umunsi mukuru w’ibyishimo bidasanzwe.

Padiri Eugène Muhire ahamya ko buri wese akwiye guha umwanya ukomeye Bikira Mariya kuko umufite ntacyo abura
Padiri Eugène Muhire ahamya ko buri wese akwiye guha umwanya ukomeye Bikira Mariya kuko umufite ntacyo abura

Byatangajwe n’abahuriye muri Kiriziya ya Mutagatifu Mikayire (St Michel) yo mu Mujyi wa Kigali, ku itariki ya 15 Kanama 2017, ubwo bari mu gitambo cya misa cyo kwizihiza uwo munsi.

Kuri uwo munsi abakirisitu bari buzuye iyo Kiriziya ku buryo bamwe bari bahagaze hanze.

Abakirisitu batandukanye bari bitabiriye iyo misa bahamya ko bemera umubyeyi Bikira Mariya kuko yababyariye umukiza, wacunguye isi; nk’uko umukecuru wari waje muri iyo misa yabisobanuye.

Agira ati “Twemera cyane Bikira Mariya kuko yatubyariye umucunguzi, ni yo mpamvu uyu munsi tuwujyanisha n’ibindi birori bishamikiye kuri kiriziya hanyuma tukajya gusabana mu rugo.”

Abakirisitu Gatolika bo mu Mujyi wa Kigali ubwo bari bari mu gitambo cya Misa muri St Michel kuri Asomusiyo
Abakirisitu Gatolika bo mu Mujyi wa Kigali ubwo bari bari mu gitambo cya Misa muri St Michel kuri Asomusiyo

Uyu mubyeyi yabatirishije umwana we kuri uwo munsi. Avuga ko impamvu iki gikorwa yagihuje n’uyu munsi mukuru wa Asomusiyo ari ukugira ngo uyu mwana azatere ikirenge mu cya Bikira Mariya.

Ati “Impamvu namubatirishije uyu munsi ni uko nifuza ko agera ikirenge mu cya Bikira Mariya, akaba umukobwa w’ingeso nziza, umukobwa utunganye, ushishoza nk’uko Bikira Mariya yabikoraga.”

Padiri Eugène Muhire wasomye misa kuri uyu munsi muri Kiriziya ya St Michel, avuga ko Asomusiyo ari umunsi ukomeye cyane kuko wibutsa abakirisitu ijyanwa mu ijuru ry’umubyeyi udasanzwe.

Agira ati “Uyu ni umunsi ukomeye cyane ku mukirisitu gatolika, kuko twibuka ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya, umubyeyi udasanzwe kuko yatubyariye Imana. Ni yo mpamvu yajyanywe mu ijuru kuko adafatwa nk’umuntu usanzwe upfa agahambwa.

Buri muntu wese akwiye guha umwanya ukomeye Bikira Mariya mu buzima bwe kuko umufite ntacyo abura, akaboneraho kwishyikira kuri we no ku mwana we Yezu Krisitu uganisha abantu ku Mana Data.”

Abakirisitu bari benshi bamwe bumvira misa hanze
Abakirisitu bari benshi bamwe bumvira misa hanze

Kwizihiza Asomusiyo mu Rwanda ngo byatangiranye no kuza kw’idini rya Gatolika mu Rwanda ahagana mu mwaka wa 1900.

Ariko ngo nyuma y’ibonekerwa rya Kibeho ni bwo kwizihiza uyu munsi byafashe indi ntera, ukitabirwa bidasanzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Abasaserdoti bacu turabakunda kdi badufitiye akamaro kanini kuri iyi si y’intizo. Ufite Bikira Mariya koko ntacyo abura

MUSABIREMA yanditse ku itariki ya: 17-08-2017  →  Musubize

Ibyo KAGABO James avuga nibyo 100%.YESU yasize avuze ko idini ry’imana uzaribwirwa n’imbuto nziza ryera (Matayo 7:16).
Gatulika yera IMBUTO mbi gusa.Urugero,muli 1994,Abayobozi b’u Rwanda hafi ya bose bali ABAGATOLIKA.Nyamara hafi ya bose bakoze Genocide.IBIHUMBI bitabarika by’Abapadiri,bashinjwa gufata abana ku ngufu.Ngizo imbuto z’abana biyita ko ari aba Bikiramaliya.Ntabwo aribyo kuko MALIYA yakoraga ibintu byiza gusa.Nubwo biyitirira MALIYA,ntabwo abazi kuko bakora ibyo imana yanga.Babyita a "wishful thinking".

KARAKE Benoit yanditse ku itariki ya: 17-08-2017  →  Musubize

Ndabaza Padiri MUHIRE.Uravuze ngo "Ufite Bikira Mariya ntacyo abura"?? Ubu se ko mbona ABAGATOLKA benshi cyane ari abakene,abashomeri,etc...?Nawe urabizi neza ko GATOLIKA yakoze amahano menshi ku isi.Uribuka ibihumbi by’abapadiri bo muli Amerika bafashe abana ku ngufu,ku buryo PAPA yasabye imbabazi.Uzi neza ko ABAYOBOZI b’u Rwanda muli 1994,hafi ya bose bakoze Genocide.Ntabwo se bose basengaga MALIYA??
Uribuka Musenyeri mukuru wanyu,Vincent NSENGIYUMVA ko yari umwe mu bakuru b’ishyaka rya Habyarimana,MNRD?Uzi neza ko Musenyeri Perraudin ariwe watwitse U RWANDA muli 1959-1963,agashinga ishyaka PARMEHUTU?Uzi neza ko Padiri SEROMBA ariwe wicishije Abatutsi bali muli Kiriziya yanyu I NYANGE?
Ba Musenyeri n’Abapadiri banyu bashinjwa Genocide uzi uko bangana?Abo bose mvuze,basengaga MALIYA.Intambara zibera mu isi,inyinshi abazirwana ni Abayoboke banyu.Kandi bajya ku rugamba mubanje kubaha UMUGISHA.Uribuka ko muli 1990-1994,Abasirikare bajyaga ku rugamba kurwana na FPR,bose mwabanzaga kubaha ISHAPULE ya MALIYA.Kuki se MALIYA atababujije GUTSINDWA???Ibyo uvuga,nawe uzi neza ko ari ukubeshya kugirango VATICAN ikomeze kuguha UMUGATI.
It is a shame for all Catholics.You must beg a pardon and repent to all Rwandans.

KAGABO James yanditse ku itariki ya: 16-08-2017  →  Musubize

Umva kagabo, nawe si wowe. ntabwo ibyo byose uvuga ari ibikorwa by’uwo mupadiri, yavuze ibyo yagombaga kuvuga.
Ibindi ni ibyo wivugira. uko wemera sinkuzi. ikizima ni uko Bikira Mariya ari Umubyeyi. Imana idufashe.

MUSABIREMA yanditse ku itariki ya: 17-08-2017  →  Musubize

KAGABO JAMES RWOSE TEGAMATWI NKUBWIRE UMUBYEYI MARIYA MWIHORERE KUMUVUGAHO MENSHI, KUKO NUTAMUHA ICYUBAHIRO AKWIYE ABAKIMUHA BARAHARI.WITA IGIHE CYAWE RERO

NISHIMWE yanditse ku itariki ya: 17-08-2017  →  Musubize

Yooo Kagabo.birarenze.gerageza ukiranuke n’umutima wawe kugirango uruhuke.
1. akazi, ubukire n’ibindi materiel ntago aribyo Imana yifuzako tugira. Imana ikeneye imitima yacu et c’est tout. bibaye ibyo ni kwa kundi umuntu akubwira ngo ndagusengera ubone akazi mais non gahari kadahari umutima wange umeze neza aho ndakeye ku Mana.iyo biba ibyo na Yezu yari kuvukira mu bitaro bikomeye ntiyari buvukire mu kiraro. :)
2.biriya warondoye abapadiri bakoze nibyo bakora c’est normale ni abantu erega wagirango bakore kindi ki? ariko ugiye kurondora ibyiza abandi bapadiri bakora nabyo rero nibaza utabona aho ubyandika ngo bikwirwe.(kereka niba ntabyo uzi)
3. ngo ushaka gutokora igitotsi mu jisho ryundi mu ryawe harimo umugogo....
4. Bikira Mariya Dutabare twereke ikiza dusobanukirwe

Inyange yanditse ku itariki ya: 17-08-2017  →  Musubize

Iyi mvugo ntabwo ari iya Bibiliya. Ufite Yesu niwe utagira icyabura kuko Mariya kimwe natwe twese tumukeneye kugirango dukizwe.

Placide Ntamwete yanditse ku itariki ya: 16-08-2017  →  Musubize

PLACIDE WE BIKIRAMARIYA SI UMUNTU NKAWE RWOSE UBIMENYE.Ni umubyeyi w’Imana kandi natwe yaramuturaze ngo atubere umubyeyi.akamaro kumubyeyi ndumva ukazi,sawa rero komera

NISHIMWE yanditse ku itariki ya: 17-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka