Uduce tumwe two muri Nyamagabe na Nyamasheke twasubiye muri #GumaMuRugo

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko guhera ku wa Gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2020, tumwe mu tugari two mu Turere twa Nyamagabe na Nyamashe twasubijwe muri gahunda ya #GumaMuRugo nibura mu gihe cy’iminsi 15, mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Covid-19.

Mu Karere ka Nyamagabe, utugari twashyizwe muri guma mu rugo ni aka Kigeme mu Murenge wa Gasaka, ndetse n’aka Ruhunga mu Murenge wa Kibilizi.

Mu Karere ka Nyamasheke, utugari twashyizwe muri guma mu rugo ni tune two mu Murenge wa Gihombo, ari two aka Mubuga kose, aka Butare (igice cyo munsi y’umuhanda wa kaburimbo ugana ku Kivu), aka Gitwa kose, ndetse n’aka Jarama (igice cyo munsi y’umuhanda wa kaburimbo ugana ku Kivu).

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko abaturage batuye mu tugari twashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo basabwa kubahiriza amabwiriza abigenga.

Inzego z’ibanze n’iz’umutekano na zo zasabwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza.

Abanyarwanda bose kandi barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus yatanzwe n’inzego z’ubuzima. Niba hagize ugaragaraho ibimenyetso cyangwa akabona ubifite, yahamagara 114.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Biteye ubwoba ibijyanye n’iki cyorezo ! nawe se aho kurangira kirakomeza umurego!njye ndabona dukwiye gutekereza uburyo twabana nacyo ariko n’imirimo igakomeza murwego rwo kwirinda ubukene ariko hanafatwa n’ingambo zo kwirinda.

Mugiraneza Bonaventure yanditse ku itariki ya: 15-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka