Udatuye mu mudugudu ntazongera guhabwa amashanyarazi-Minisitiri w’Intebe
Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yasabye inzego z’ubuyobozi bw’ibanze gufatira ibyemezo bikaze abaturage bataritabira gahunda yo gutura mu midugudu, ndetse izo nzego z’ibanze zisabwa kutazongera kwemerera EWSA gutanga amashanyarazi ku bantu badatuye mu midugudu.
Ubwo yageraga mu mudugudu wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana ku gicamunsi cy’uyu wa gatatu tariki 26/09/2012, Minisitiri w’Intebe yagize ati “Guhera ubu ntabwo dukwiye kugira umuturage twemerera ko ahabwa amshanyarazi mu gihe cyose ataritabira gahunda yo gutura mu midugudu kandi abayobozi b’ibanze nimwe dushaka ko muzabishyira mu bikorwa”.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko EWSA ishinzwe gusakaza amazi n’amashanyarazi izajya ibitanga aho abayobozi b’ibanze bayihaye uburenganzira kandi abo bayobozi ngo ntibazongere kubutanga ku muntu wese udatuye mu mudugudu.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko Abaturarwanda bose bamaze gusobanurirwa ibyiza n’akamaro ko gutura mu mudugudu, ubu hakaba hadakwiye kugira umuyobozi ujenjenka mu gushyira mu bikorwa iyo gahunda.
Minisitiri w’Intebe yasabye minisitiri w’Ibikorwaremezo, Albert Nsengiyumva, gufatanya n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire bagategura imidugudu yaba itaratunganywa neza.
Mu minsi ya vuba ahateganyirijwe imidugudu hose hagomba kuba batunganyijwe ku buryo buri Muturwarwanda wese yibonamo maze abaturage bagashishikarizwa kuyubakamo aho ariho hose mu gihugu.

Minisitiri w’intebe Pierre Damien Habumuremyi yageze mu mudugudu wa Muyumbu muri Rwamagana ku gicamunsi cy’uyu munsi avuye mu Turere twa Kamonyi mu Majyepfo na Bugesera mu Burasirazuba aho yasuye imidugudu y’icyitegererezo ya Ruyenzi muri Kamonyi, Karumuna mu Bugesera na Muyumbu muri Rwamagana.
Iyi mudugudu Minisitiri w’Intebe yayisuye kuko igaragaramo kuba iri guturwa ku bwinshi n’abantu benshi bari kwimurwa mu mujyi wa Kigali.
Nkurunziza William ushinze gahunda y’imitururi muri minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu yabwiye Kigali Today ko ubu mu Rwanda hose hamaze kugaragazwa ahagenewe imidugudu.
Kugeza ubu ngo abaturage 69.9% bamaze gutura mu midugudu kandi umuhigo ni uko mu mpera z’ukwezi kwa 6 umwaka utaha wa 2013 Abaturarwanda 75% bazaba bose batuye mu midugudu.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Erega ikibazo ni uko ducurika ibintu. Ubundi Leta yari ikwiye kubanza kugena ahemejwe nk’umudugudu, ikahageza imihanda, amashanyarazi, amazi n’ivuriro. Ibyo iyo bihageze abaturage barizana ntawe ubabwirije.
Kwima abaturage rero amashanyarazi ngirango imihigo PM yari yihaye yayisubiramo!!!!!!!! Ntawe uhimana n’abo ashinzwe kuyobora!
Nk’umuyobozi ntiwagakwiye gukoresha imvugo imeze itya. Njye nemera ko ingamba zari zafashwe ko "nta musore, umukwe se cg undi wese uzubaka inzu nshya yakagombye kujya kuyubaka mu mudugudu" yaba ari inzira nziza zo guca gutura nabi. Kuvuga gutya rero nabyita nka "dicrimination" kubasanzwe bafite inyubako zitari mu midugudu. Ubundi Premier Ministre namufataga nk’umuntu uzi gufata ibyemezo ariko niba bigeze aha si byiza k’Umuyobozi. Sinyobora ariko burya iyo sentiments zitangiye gusohoka ku rurimi si byiza...à bon entendeur salut!
Nyakubahwa Minisitiri,
Niba utabizi, ndagirango nkwibutse ko guhabwa amashanyarazi ari uburenganzira bw’umuturage, ahubwo kuri weho na Leta uyobora izo ni inshingano zanyu. Nongereho kandi ko gutura mu mudugudu ari nabwo ari uburenganzira bw’umururage akaba ahimukira nta gahato. Buri wese yemerewe gutura aho yumva yishimiye, hapfa gusa kuba hatabangamiye kurengera ibidukikije kandi ntabe yubatse mu buryo butemewe.
Gutura mu midugudu, nta narimwe bigomba kuba ku itegeko. Uretse n’imidugudu idafashije ( itujuje ibyangombwa) akenshi bamwe bahatirwa guturamo, ntabwo na za new townships zijyanye n’ibihe tugezemo zihatirwa abanyagihugu. Aha naguha urugero rw’ibyo bita ghost townships zimaze kuba ikibazo mu mujyi ikomeye hirya no hino muri afurika ndetse n’isi yose.
Please nimwige kuyobora abaturage apana kubayobya no kubafata nk’udukinisho umuntu azunguza uko yishakiye.
Nshimangire ko gutura mu midugudu atari bibi ubwabyo, ariko ni ibintu bikorwa byiza neza, kandi abanyagihugu bakaba involved muri stages zose. i Rwanda uburyo byakozwe kuva kera batuza abantu mubyo bitaga paysanats ndetse n’ibiri gukorwa magingo aya bifite inenge ntyinshi tutavugira aha ngo turangize.
Abayobozi bakwiye gushishoza neza mbere yo kuvuga ama discours ahatira abaturage ibintu nabo ubwabo batumva neza cyangwa batabanje kwiga neza.
Again kubashinzwe kigalitoday, ntimugakomeze kunyonga ibitekerezo by’abanyarwanda, kuko nta nakimwe bifasha igihugu nibwira ko dukunda twese.
Peace
Aka na akumiro rwose.Mu byara wange yabaga muri nyakatsi nuko baza kuyisenya kubera gahunda ya Leta.Abaturanyi baramufashije yubaka itari nyakatsi.none agomba kuyivamo akajya gutura mu mudugudu.Ubu se koko si ukubuza umuntu ubuhumekero!Ubutaha ndumva bazamwohereza ku kwezi!!!