UCC yageneye inkunga impunzi z’Abanyecongo bari mu nkambi ya Nkamira
Abagize ihuriro ry’abafite ubumuga « Ubumwe Community Center » batanze ibikoresho by’isuku ku mpunzi z’Abanyecongo 130 ziri mu nkambi ya Nkamira mu karere ka Rubavu zakuwe mu byabo n’intambara ibera mu burasirazuba bwa Congo.
Ubwo batangaga ibyo bikoresho tariki 04/12/2012, abagize ihuriro UCC bavuze ko batekereje gutanga ibikoreso by’isuku kugira ngo bafashe impunzi kwirinda indwara zituruka ku isuku nke cyane ko bazi ko ibiribwa bitangwa n’abandi bagira neza.
Nkuko bitangazwa na Ndabaramiye Frederick ngo impunzi ni abantu nk’abandi kandi bacyeneye kuzirikanwa no kwerekwa urukundo akaba ariyo mpamvu UCC yabibagaragarije.
Stratton Kamanzi uyobora inkambi ya Nkamira avuga ko urugero rwatanzwe na UCC n’abandi barureberaho. Ngo nubwo impunzi zitabwaho na HCR hamwe na Croix Rouge ngo ni byiza ko n’abandi baturage bagira umutima wo gukunda no gutabara abari mu kaga.
Bibaye ku nshuro ya kabili UCC ifasha impunzi ziri mu nkambi ya Nkamira, batanze ibikoresho by’isuku nyuma y’uko bari batanze imyambaro ifite agaciro k’ibihumbi 400.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|