Ubwongereza bwarekuye igice cy’inkunga bwari bwahagarikiye u Rwanda

Guverinoma y’igihugu cy’Ubwongereza imaze gutangaza ko igiye kurekura igice cy’inkunga igenera u Rwanda yari yahagaritswe kuko u Rwanda rugaragaza ko rufite ubushake mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke muri Congo.

Miliyoni 12 z’amadorali y’Amerika niyo agiye kuba arekuwe n’iki gihugu muri iyi minsi ikindi gice kikazatangwa mu mpera z’uyu mwaka, nk’uko bitangazwa na Mr. Andrew Mitchell, Umunyamabanga wa Leta y’u Bwongeleza ushinzwe interambere mpuzamahanga.

Yagize ati: “U Rwanda rwiyemeje kugira uruhare mu bikorwa by’amahoro binyuze mu Nama Mpuzamahanga ku mutekano w’Ibiyaga Bigari. Hakiyongeraho ko Guverinoma y’u Rwanda yakomeje kwerekana ubushake bwayo mu kugabanya ubukene no guteza imbere imikoreshereze y’amafaranga, Ubwongeleza buzaba burekuye igice cy’nkunga bwageneraga u Rwanda”.

Amafaranga azatangwa azahita yoherezwa muri gahunda z’uburezi no mu bijyanye n’imirire, kugira ngo abaturage bakennye mu Rwanda badahungabanywa n’impinduka zabaye. Abana nabo bagera ku bihumbi 60 nabo bazagira amahirwe yo gusubira mu mashuri.

Ubwongereza bwemeje kuba buhaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 12 z’amadorali muri miliyoni 25 Ubwongereza bwari bwafatiriye mu minsi ishize; nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters).

Umunyamabanga w’Ubwongereza wari ushinzwe iterambere mpuzamahanga yemeje ko u Rwanda ruri kugaragaza ubushake mu bikorwa byose bigamije kugarura umutekano no kurangiza intambara imaze iminsi muri Kongo.

Gusa ngo Ubwongereza ntibuzahita burekura inkunga yose ya miliyoni 25 z’Amadolari kuko butaramara kwemezwa neza n’Umuryango mpuzamahanga ko u Rwanda rudashyigikiye abarwanya Leta ya Kongo bibumbiye mu mutwe wa M23.

Abayobozi bakuru muri Guverinoma ya Kongo bahise batera utwatsi icyo cyemezo, bavuga ko ngo ibyo ari icyemezo kidakwiye kandi kizagira ingaruka mbi.

Lambert Mende ushinzwe kuvugira Leta ya Kongo ati “Ntabwo twemeranya na busa n’Ubwongereza ibyo buvuga ku ntambwe yaba yaratewe mu kugarura umutekano kandi guha u Rwanda inkunga bizasubiza ibintu irudubi.”

Uyu muvugizi wa Kongo yavuze ko Kongo igiye kugaragaza ko itishimiye izo mpinduka, dore ko mu minsi ishize Kongo yari yasabye Umuryango w’Abibumbye gufatira abayobozi bakuru b’u Rwanda ibihano ngo kuko bashyigiye M23 iri kurwanya Kongo.

U Rwanda rwakomeje guhakana ibi birego, ahubwo rwari rwaratangiye gufatanya na Kongo kurwanya abahungabanya umutekano muri icyo gihugu, ruhanahana amakuru na Kongo ndetse rwaranohereje ingabo muri Kongo zafatanyaga n’iza Kongo zinabana hamwe ngo zicunge umutekano. Izi ngabo z’u Rwanda zisaga 300 zatahutse mu cyumweru gishize.

Ahishakiye Jean d’Amour na Hitimana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

iyo wihaye agaciro nabandi barakaguha abanyarwanda tugume twiheshe agaciro twubaka urwatubyaye namahanga abibone ko badahari ntacyo twaba

belyse yanditse ku itariki ya: 5-09-2012  →  Musubize

rwanda uri nziza nabagutuye bemera kwihesha agaciro ni beza,HE, ati"ntamuntu ushobora kuguha agaciro, agaciro niwowe ugomba kukihesha ugomba rero kubiharanira no kubigira intego yawe ya buri munsi" bravoooooo!!!!!!!! kuri buri wese ukomeje kwihesha agaciro binyuze muri agaciro devellopment found.

kalisa M. Van eric yanditse ku itariki ya: 5-09-2012  →  Musubize

Yego ni byiza ko Ubwongereza butangiye kubona ukuri, bukaba butangye no kwisubiraho, ariko se kurindira raporo ya UN jye mbona atari ngombwa, kuko ntabwo u Rwanda rwafasha M23 kandi rurimo runafasha FARDC (ingabo za RDC), ubwo baba ari ingabo z’u Rwanda zirimo zirwana n’ingabo z’u Rwanda. Rero na raporo ya UN ntakindi kizasohokamo uretse kunyomoza ubwabo ibyo bari batangaje.

KILIKU yanditse ku itariki ya: 5-09-2012  →  Musubize

ubugabo buti subira bubyara ububwa!nibibatungure! nuko nuko gusa nabo ndibaza buriya harimo nokwigaya abanyarwanda kwihesha agaciro tugume biturange tubere abandi bose ikerekezo abanyamahana erega nabo bamaze kumirwa perizida wacu sugira tera imbere kuko ibyiza utugejeje abatari impumyi barabona komereza aho natwe tukuri inyuma

chantal yanditse ku itariki ya: 5-09-2012  →  Musubize

kwisubiraho kwa abongereza nta bwo ari impuhwe bagiriye Abanyarwanda ahubwo n’uko babo nako abanyarwanda baranganjwe imbere no kwiteza imbere tutarebye amahanga kunkunga zabo akeshe banazitanga atari uko bifuza ko dutera imbere ahubwo akenshi baba bishakira inyungu zabo ,ndangiza n’imureke twiheshe agaciro twiyubakira igihugu cyacu kuko ntawuzakitwubakira cyane cyane dushyigikira kiriya kigega cyagiyeho cyokwihesha agaciro nk’ABANYARWANDA bazi aho bava naho bagana murakoze .

Harindintwali jean pierre yanditse ku itariki ya: 5-09-2012  →  Musubize

Ndatekereza ko ukuri gutangiye kumenyekana, nta ngabo zacu ziri gufasha M23 . Ndanashimira Diplomatie y’u wanda muri rusange, yaba Minister , les diplomates n’abandi bagize uruhare mu kumvikanisha igitekerezo cy’Urwanda naho ibyo minister w’itangazamakuru wa Congo yavuze ngo yari azi ko hari ingabo zitarenze 100.....arizo zari ku butaka bwabo ni ikimwaro , minister w’ingabo wa Congo we yemeje ko ziriya ngabo zacu zatahutse zagiyeyo mu buryo buri officielle ko nta banga ryabayeho , ku bwanjye ndabona uku kwivuguruza kwa ba ministers ba congo ari ingaruka zo gukinira politique kuri radio aho rimwe na rimwe hazamo no gutukana (minister w’itangazamakuru)
Dukomeze twiheshe agaciro , ukuri guca mu ziko ariko..... kandi twime amatwi ibyo abayobozi ba congo bari kuvuga ngo urwanda rurashaka guteranya congo n’abaturage.

Alexis Muhizi yanditse ku itariki ya: 5-09-2012  →  Musubize

Thanks ku gihugu cy’u Bwongereza iyo myanzuro yo kwisubiraho turayishimiye cyane kabisa

rwagasore claude yanditse ku itariki ya: 5-09-2012  →  Musubize

ndacyekako kwisubiraho kwabongereza bituruka kuko babona u Rwanda rufite ingamba zo kudasubizwa inyuma nizo nkunga zabo, dukomeze twiheshe agaciro nabandi bazabonako bibeshye bagaruke .

knhx yanditse ku itariki ya: 4-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka