Ubwongereza burashima iterambere u Rwanda rugezeho

Umunyamabanga uhoraho w’Ikigega cy’Abongereza gishinzwe iterambere mpuzamahanga (DFID), Matthew Rycroft, avuga ko igihugu cye cyishimira iterambere u Rwanda rugenda rugeraho ari yo mpamvu ngo kizakomeza kurushyigikira.

Rycroft yavuze ko yishimira iterambere u Rwanda rugezeho nyuma ya Jenoside
Rycroft yavuze ko yishimira iterambere u Rwanda rugezeho nyuma ya Jenoside

Uwo muyobozi yabivuze kuri uyu wa mbere tariki 11 Ugushyingo 2019, ubwo yasuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi, ikaba ari imwe muri gahunda ze mu ruzinduko rw’iminsi itatu arimo mu Rwanda.

Nyuma yo gusura ibice bigize urwo rwibutso, Rycroft yavuze ko yababajwe n’ibyabaye mu Rwanda, ariko anashima uko rwateye imbere nyuma ya Jenoside.

Ati “Nishimiye kugaruka i Kigali ngasura iki gihugu cyiza, gusa nababajwe n’ibyo nabonye muri uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Amafoto n’inkuru ku bishwe bigaragaza ubukana Jenoside yari ifite”.

Rycroft yasuye ibice bitandukanye by'urwibutso rwa Kigali
Rycroft yasuye ibice bitandukanye by’urwibutso rwa Kigali

Arongera ati “U Rwanda rwageze ku iterambere rigaragara mu myaka 20 ishize, tukishimira ko Ubwongereza bwabigizemo uruhare biciye muri DFID. Ni ishema rero kuba turi mu bihugu bya mbere byitabiriye gufasha u Rwanda Jenoside ikirangira, kandi Ubwongereza buzakomeza gushyigikira u Rwanda mu iterambere”.

Yakomeje avuga ko nk’urugero icyo gihugu kizongera imbaraga mu gutera inkunga uburezi bw’u Rwanda, cyane cyane mu myigishirize hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi.

Ubwongereza bumaze guha inkunga u Rwanda binyuze muri DFID, ya miliyari 1000 z’Amafaranga y’u Rwanda mu myaka 20 ishize, akaba yarakoreshejwe mu gutunganya ubuta, iterambere ry’ubukungu, imibereho myiza, ubuhinzi n’uburezi, uyu mwaka icyo gihugu kikaba cyaratanze ibitabo miliyoni 3.8 bigenewe amashuri abanza.

Uruzinduko Rycoft arimo mu Rwanda ruzibanda ku bufatanye bushya hagati yarwo n’Ubwongereza ndetse no kuganira ku nama ku ishoramari hagati y’icyo gihugu n’umugabane wa Afurika izabera i Londres mu kwa mbere umwaka utaha.

Iyo nama izayoborwa na Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Boris Johnson, ikazahuza abashoramari n’ibigo mpuzamahanga hagamijwe gushaka uko ishoramari muri Afurika ryatezwa imbere.

Iyo nama kandi izaba igamije guha ingufu ubufatanye hagati y’Ubwongereza n’ibihugu bya Afurika kugira ngo igere ku iterambere rirambye n’imibereho myiza y’abaturage, hashingiwe ku guhanga imirimo mishya.

Uruzinduko rwa Rycroft kandi ruzareba ku itegurwa ry’inama mpuzamahanga izahuza abakuru b’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) izabera i Kigali muri Kamena 2020, nk’uko amakuru aturuka muri Ambasade y’Ubwongereza mu Rwanda abyemeza.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru ku wa gatanu w’icyumweru gishize, na we yagarutse kuri iyo nama ya Commonwealth, akaba yaremeje ko u Rwanda rwiteguye kuyakira.

Rycroft yunamiye inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Kigali
Rycroft yunamiye inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Kigali

Akiri mu Rwanda kandi, Rycroft azanareba ku mishinga mishya igihugu cye kirimo gufatanya n’u Rwanda harimo guteza imbere ubuhinzi bw’icyayi i Nyaruguru, ubufatanye n’ibigo nka Unlever, Luxmi, The Wood Foundation na The Gatsby Charitable Foundation, bizashyirwamo inkunga y’Ubwongereza ya miliyari 14 z’Amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka