Ubwongereza burashima intambwe yatewe n’u Rwanda mu kurwanya ubukene
Minisitiri ushinzwe iterambere mpuzamahanga mu Bwongereza, Justine Greening, arashima intambwe yatewe n’u Rwanda mu kurwanya ubukene, ndetse n’uburyo rukoresha inkunga rubona mu bikorwa by’iterambere.
Ibi Justine Greening yabibwiye inteko ishinga amategeko y’Ubwongereza kuri uyu wa kabiri tariki 13/11/2012, ubwo yitabaga ubutumire bwa mbere kuva yatangira kuyobora iki kigo cy’iterambere.
Greening yavuze ko hakiri kare ngo bamenye niba bazarekura igice cy’inkunga gisigaye, ngo kubera ko hagikusanywa amakuru agaragaza niba u Rwanda rwarujuje ibikubiye mu masezerano y’ubutwererane areba ibihugu byombi.
Yagize ati: “Navuga ko hakiri kare ngo mbe nakwemeza ko u Rwanda rwateye intambwe mu mezi ashize mu kubahiriza amasezerano twagiranye”.
Uyu muyobozi avuga kandi ko bagikomeje kwegeranya amakuru yemeza cyangwa ahakana uruhare rw’u Rwanda mu mvururu zo muri Congo Kinshasa.
Amasezerano y’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi, arebana n’inkunga y’iterambere, avuga ku bijyanye no kugabanya ubukene, kugera ku ntego z’ikinyagihumbi, kubahiriza uburenganzira bwa muntu, ndetse no kubungabunga no kuzamura ikigero cy’amahoro n’umutuzo mu karere.
Biteganyijwe ko Justine Greening azafata umwanzuro wa nyuma kuri iyi nkunga mu kwezi gutaha kwa 12, akemeza niba miliyoni 21 z’amaeuro zisigaye zihabwa u Rwanda.
Uyu muyobozi yagaragaje kandi ko hari uburyo bwinshi bushoboka mu gutanga aya mafaranga, aho ngo banashobora kuzayaha imwe mu mishinga ikorera mu Rwanda.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|