Ubwo nabwirwaga ko ngizwe Umushumba naratitiye ariko nitaba karame - Musenyeri Sinayobye

Ubwo yari amaze kwimikwa ngo abe Umushumba wa Diyoseze ya Cyangugu kuri uyu wa 25 Werurwe 2021, Musenyeri Eduard Sinayobye yabwiye imbaga yaje kumushyigikira ko yabaye nk’Umubyeyi Mariya ubwo yabwirwaga na Malayika Gabuliyeri ko azabyara umwana w’Imana agaterwa ubwoba n’iryo jambo ariko ntahakane.

Musenyeri Sinayobye yiyemeje guhorana n'intama yaragijwe
Musenyeri Sinayobye yiyemeje guhorana n’intama yaragijwe

Uwo mushumba mushya wa Diyoseze ya Cyangugu, yavuze ko akimara kubwirwa inkuru y’uko ashinzwe iyo Diyoseze yagize ubwoba ndetse aratitira.

Yagize ati "Umubyeyi Maria abwiwe ko azabyara umwana w’Imana yagize ubwoba, nanjye natitijwe n’ubutumwa, ubwo nabwirwaga iyi nkuru ariko nitaba karame".

Musenyeri Sinayobye wagizwe umushumba wa Diyoseze ya Cyangugu avuga ko yambitswe impeta y’isezerano agira ati "Diyoseze ya Cyangugu tugiranye isezerano, ni umugeni mwiza kandi nanjye ndi umugeni uzababanira neza, abo nsanze ndetse nabo tuzakorana mbijeje kubumvira no kubitaho".

Akomeza avuga ko ijambo ryiza ryo kuvugurura ubutumwa ari nk’umushumba uhora mu rwuri yita ku ntama azikenura, agahumura nkazo.

Ati “Ndasaba Imana ngo menye intama ndagijwe mu mazina yazo, kandi inkoni nahawe irigondoye hejuru bitwibutsa kwicisha bugufi, kuko iriya nkoni itari iyo gukubita ahubwo ari iyo gucyamura".

Akomeza agira ati “ Hari abambajije icyo nzanye muri iyi Diyoseze, nanjye ndagira mbasubize ko icyo nzanye ari ikifuzo, tube abavandimwe muri kirisitu".

Musenyeri Sinayobye ashimira Perezida Kagame wamutumyeho Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, avuga ko amwijeje isengesho, naho Musenyeri Philipo Rukamba wamureze amwifuriza kudasaza, mu gihe Musenyeri Céléstin Hakizimana uyobora Diyoseze ya Gikongoro umaze imyaka itatu ayobora Diyoseze ya Cyangugu yamwifurije guhorana ishyaka.

Musenyeri Sinayobye asaba abaturage n’abapadiri asanze kutazamutinya ahubwo kumwegera bagakorana.

Ati "Ndasaba abakirisitu kutanjya kure, ahubwo ntimuzazuyaze kungira inama no kunkebura, akajambo Nyiricyubahiro ntikazatume munjya kure".

Umuyobozi w’inama y’abepiskopi mu Rwanda, Musenyeri Philippo Rukamba, avuga ko Imana mu bushishozi bwayo yitoreye Musenyeri Sinayobye Eduard kugira ngo ashingwe Diyoseze ifite ibintu byinshi agomba gukomeza gufasha mu nzira igana ijuru.

Ati "Ubutumwa bwose wakoze ni ubugufasha kumva ibyo Diyoseze ikeneye no gusangwa n’abanyantege nke, kuba inshuti y’abasesarudoti, abababaye bose, kandi mukomere Imana muri kumwe natwe turi kumwe".

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yizeje ubufatanye Musenyeri Eduard Sinayobye akavuga ko bazafatanya urugendo rwo gukebura ubushyo baragijwe.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko yahawe ubutumwa na Perezida Kagame bushimira Kiliziya ibikorwa biteza imbere Abanyarwanda, agashimira umubano wa Kiliziya na Leta y’u Rwanda umeze neza, akifuza ko uwo mubano ukomeza kandi bagakumira igishobora kuwangiza.

Minisitiri Gatabazi avuga ko Perezida Kagame ashima ibikorwa Musenyeri Hakizimana yagejeje muri Diyoseze ya Cyangugu nyuma y’urupfu rwa Musenyeri Bimenyimana, kandi yizera ko Musenyeri Sinayobye azabikomeza mu gufasha imiryango n’urubyiruko kwigira.

Uwo muyobozi yavuze ko Musenyeri Sinayobye hari imbaraga asanze muri Diyoseze agiye kuyobora zirimo icyerekezo cya Leta yashyizeho, umutekano n’inzego za Leta zifasha guhindura imibereho y’abaturage.

Yongeraho ko abaturage bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke babarirwa mu bihumbi 700 kandi abarenga ibihumbi 350 ari abakirisitu.

Ati "Muzakomeza kubakira ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda ndetse harimo n’ibikorwa bitazibagirana bya Padiri Rugiringoga Ubald. Uzafashwa n’indangagaciro nyarwanda zirimo gukorera mu mucyo, kugisha inama ariko ikiruta byose uzubakire kuri Yezu Kirisitu".

Diyoseze ya Cyangugu ifite abapadiri 111 kandi abenshi ni urubyiruko kuko abarenga 60 bafite imyaka iri munsi ya 45, bamwijeje kumwumvira, gukorera hamwe, kwitangira imbaga mu kwigisha no kwitagatifuza.

Musenyeri Céléstin Hakizimana ushimwa n’abatuye muri Diyoseze ya Cyangugu kubera uburyo yabitangiye mu myaka itatu badafite Umwepiskopi, avuga ko yishimiye gukorana n’abakisitu ba Cyangungu nyuma y’urupfu rwa Musenyeri Bimenyimana.

Abihaye Imana batandukanye bagiye gushyigikira Musenyeri Sinayobye
Abihaye Imana batandukanye bagiye gushyigikira Musenyeri Sinayobye

Avuga ko akiyishingwa yadagazwe kubera ubwoba ariko arumvira ashimira Imana yabimufashijemo n’abapadiri bamufashije mu kazi kose kakozwe.

Avuga ko yazengurutse iyo Diyoseze n’imodoka, amaguru n’ubwato kandi akora inshingano neza azirikana ko umwana w’imfubyi ariwe wari ukeneye kwitabwaho.

Musenyeri Hakizimana avuga ko ibikorwa byasizwe na Musenyeri Bimenyimana witabye Imana byakozwe kuri 90% naho 10% abisigiye Musenyeri Sinayobye ngo azabikore, birimo gushinga amaparuwasi mashya, kohereza abapadiri mu butumwa no gusura inshuti za Diyoseze ziba mu bihugu byo hanze.

Musenyeri Hakizimana avuga ko Diyoseze ya Cyangugu yagizweho ingaruka na Jenoside yakowe Abatutsi mu 1994, amusaba kuzakomeza kwita ku bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka