Ubwiza bw’Umujyi wa Kigali: Urugero rwo kwibohora nyako (Amafoto)

Ubwiza bugaragara ku misozi itandukanye igize Umujyi wa Kigali butandukanye n’uko uyu mujyi wagaragaraga mbere y’imyaka 27 ishize aho ubuzima bwasaga n’ubwahagaze.

Benshi mu bari batuye Kigali bagerageje guhungira kuri iyi misozi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bashaka ubwihisho ariko iyi misozi ntiyabasha kubahisha.

Kigali mu masaha ya nijoro
Kigali mu masaha ya nijoro

Ahubwo abicanyi bakurikiye abahungiye muri iyi misozi barahabicira bafite intego yo kubatsemba ngo hatagira n’umwe uzasigara wo kubara inkuru.

Nyuma y’imyaka 27 ishize urugamba rwo kubohora Igihugu rurangiye, ubwiza bugaragara kuri iyi misozi y’Umujyi wa Kigali muri iki gihe ni ikimenyetso cy’iterambere rimaze kugerwaho.

Ni imisozi igaragaraho inyubako zibereye ijisho zigiye ziri ahantu hitegeye ibindi bice by’Umujyi ku buryo iyi misozi yongera ubwiza bw’aho izo nyubako ziherereye nk’uko bigaragara muri aya mafoto.

Amafoto: Plaisir Muzogeye/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi ni paradizo rwose.Kigali ni umujyi mwiza ugira isuku,Ikindi turusha abandi,ni umutekano abandi babuze.Niyo mpamvu abanyamahanga baza ku bwinshi.Ariko tujye twibuka ko nkuko ijambo ry’imana rivuga,dutegereje paradizo nyayo,ubwo ibibazo byose bizavaho,harimo n’urupfu.Gusa iyo paradizo izaturwamo gusa n’abantu bumvira imana.Kubera ko abakora ibyo itubuza bose izabakura mu isi ku munsi wa nyuma.Kuli uwo munsi kandi,izazura abantu bapfuye barayumviraga.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana igice cya 6,umurongo wa 40.

higiro yanditse ku itariki ya: 3-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka