Ubwiza bw’umudugudu wabo bwatumye bawita Yeruzalemu

Abatuye i Kabusanza mu Murenge wa Simbi bise Yeruzaremu umudugudu w’icyitegererezo wubatswe iwabo kuko ngo ubereye ijisho kandi uzababera isoko y’amajyambere.

zimwe mu nzu zigize umudugudu wa Kabusanza
zimwe mu nzu zigize umudugudu wa Kabusanza

Uyu mudugudu wubatswe mu Mudugudu wa Rusuma, Akagari ka Kabusanza, mu Karere ka Huye, urimo inzu nziza zubakishije amatafari ahiye, afite inzugi ndetse n’amadirishya bikoze mu byuma, birimo n’ibirahure.

Ni inzu nziza zubatse ku buryo enye enye zigiye zegeranye (four in one), kandi buri yose ifite icyumba cy’uruganiriro ndetse n’ibyumba bitatu byo kuraramo,zifite n’ubwiherero, ubwogero, igikoni n’ububiko ndetse n’ikigega gifata amazi y’imvura.

Guhera ku itariki ya 30 Kanama 2017,uwo mudugudu watujwemo abarokotse jenoside batishoboye batagiraga aho kuba.

Umwe mu baturiye uwo mudugudu, ahagaze ahitegeye izo nzu yagize ati “Yeuzaremu ni ahantu heza kandi na hano urabona ko ari heza. Ni ho hantu muri uyu murenge warangira umuntu wese agahita ahamenya.”

Ishuri ry'incuke
Ishuri ry’incuke

Indi mpamvu bahise Yeruzaremu ngo ni uko batekereza ko hazaturuka amajyambere yo mu Kagari ka Kabusanza.

Venuste Nkurunziza na we w’i Kabusanza agira ati “Yeruzaremu haturuka ibyiza kuko ari iwabo w’umwami wacu Yezu. Na hano ni ho hazaturuka amajyambere yo mu Kagari ka Kabusanza.”

Amajyambere avuga ni amashanyarazi n’amazi bizagezwa muri uyu mudugudu n’abawuturiye bikabageraho.

Uyu mudugudu wubatswemo ishuri ry’inshuke abana bazatangira kwigiramo mu mwaka utaha w’amashuri.

Umudugudu wiswe Yeruzalemu
Umudugudu wiswe Yeruzalemu

Biteganyijwe ko uzanubakwamo inzu mberabyombi, agakiriro ndetse n’ivuriro, kandi hafi yawo hazubakwa isoko; nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’Akarere ka Huye, Eugène Kayiranga Muzuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gusa bagerageze kuhatera ibiti haracyambaye ubayagusa, umuyaga wazabasenyera akari kera.

Peter Iyamuremye yanditse ku itariki ya: 8-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka