Ubwitange, ubunyamwuga, n’ikinyabupfura by’ingabo nibyo dukesha iterambere -Perezida Kagame
Mu butumwa bwifuriza ingabo n’izindi nzego zishinzwe umutekano Noheli nziza n’umwaka mushya muhire, Perezida Kagame yavuze ko ubwitange, ubunyamwuga n’ikinyabupfura cyabo, ari yo nkingi y’iterambere u Rwanda rugezeho.

Ubu butumwa Perezida Kagame yabutanze mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, mu izina ry’umuryango we ndetse no mu izina rye ku giti cye.
Yagize ati ”Ibikorwa n’imikorere yanyu byagize uruhare rukomeye ku gihugu cyacu. Umutekano n’ituze igihugu kibakesha, ni byo ibikorwa byose by’iterambere n’imibereho myiza y’igihugu cyacu bishingiyeho.”
Muri ubu butumwa kandi Perezida Kagame yabwiye izi nzego ko ibyo babona mu mahanga no mu karere n’amasomo bakura ku mateka y’ibyabaye mu Rwanda, bigomba kubibutsa ko bagomba kurushaho kuba maso no kurushaho gukora neza kugira ngo igihugu kigumane amahoro n’umutekano.
Ati “Nimukomeza ibibaranga; ikinyabupfura, gukunda igihugu, ubunyamwunga n’ubutwari nta kabuza ko muzakomeza kugera ku ntego yanyu.
Buri gihe mwibuke ko igihugu cyose kibizeye kandi kibateze amaso mwe bagabo n’abagore mwarahiriye kubarinda no kubakingira mu mwambaro wanyu.
Mwe n’imiryango yanyu mbifurije Noheli nziza n’umwaka mushya w’uburumbuke.”

Ubushakashatsi buherutse guhyirwa ahagaragara n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB, bugaragaza ko Abanyarwanda bizeye ingabo z’u Rwanda ku gipimo cya 99%, Bakizera Polisi y’u Rwanda ku gipimo cya 97,1%.
Muri Raporo ya International Police Science Association (IPSA) yitwa World Internal Security and Police Index yo muri uyu mwaka, igaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 50 ku isi mu kugira umutekano mu gihugu.
Iyi Raporo igaragaza ko u Rwanda ari urwa Kabiri muri Afurika, aho ruza rukurikira igihugu cya Botswana kiri ku mwanya wa 47 ku rwego rw’Isi.


Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibyo twagezeho tubikesha wowe nyakubahwa president,niyo mpanvu twahisemo kubirinda. Natwe tbifurije umwaka mushya muhire hamwe n’umuryango wanyu.
Bravo ngabo zigihugu cyacu.muri indashyikirwa
Imirimo ,ubwitange ntangere ndetse nubunyangamugayo biranga ingabo zacu,byakagonbye kuba intangarugero mumahanga ndetse Abandi bakatwigiraho.byaba na byiza bigiye bikomeza no kwigishwa cyangw bikajya bihora byigishwa no muzindi nzego.ntibigarukire mubashinzwe umutekano gusa.
Bravoooo
dufite ingabo zikora neza, dufite police twishimiye mbese ntaho umwanzi yaturuka
Inzego zacu z’umutekano, turabashimiye cyane, natwe abaturage, tuzabafasha mu gutanga amakuru.
NGABO Z,U RWANDA NIMUKOMEZE UMUREGO TUBARI INYUMA BRAVO!