Ubwitange bw’ingabo z’u Rwanda buraha abaturage icyizere cy’ubuzima buzira umuze
Gahunda y’ibikorwa by’ingabo z’igihugu yiswe ARMY WEEK, biri kubera mu turere twa Rusizi na Nyamasheke igamije gukiza abaturage indwara zirenze ubushobozi bwabo no kubageza ku iterambere rirambye.
Ingabo z’igihugu ziravura abaturage bo muri utwo turere indwara z’imitwe, imihogo, amatwi, amazuru, ubugororangingo, iz’abagore batwite, izandurira mu mibonano mpuzabitsina no gusiramura. Abaturage kandi bazafashwa mu kubasiburira imihanda, kurwanya isuri no kwita ku isuku.
Bafungura ku mugaragaro iki gikorwa, tariki 25/06/2012, Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba, Kabahizi Céléstin, ari kumwe n’Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba Brig. Gen. Aimé Ruvusha hamwe n’abandi bayobozi bo mu nzego z’ibanze bishimiye iki gikorwa cy’indashyikirwa cyerekana ko ukwibohora bigikomeje.
Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba yashimiye ingazo z’igihugu ibikorwa bitandukanye zigenda zigeza ku abaturage, by’umwihariko igikorwa nyir’izina cyo kuvura abaturage ku buntu. Icyo gikorwa cyakozwe n’inzobere za gisirikare cy’u Rwanda mu buvuzi ziturutse mu bitaro bya gisirikare i Kanombe.

Guverineri Kabahizi yasabye abaturage n’abayobozi ko icyo gikorwa cyabasigira isomo ryo gukunda igihugu, bakagera ikirenge mu cy’ingabo z’igihugu zabohoye u Rwanda n’Abanyarwanda ubu zikaba ziri gufasha abaturage kugera ku buzima bwiza butarangwamo indwara.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yasabye inzego bakorana ku rwego rw’akarere ko bahaguruka bagafatanya n’ingabo muri ibyo bikorwa kugira ngo bizatange umusaruro mwiza babitezeho.
Icyumweru kimwe abo basirikare bazamara muri utu turere twombi bazagera ku bikorwa byinshi by’indashyikirwa harimo iby’ubuvuzi ndetse no gufasha abaturage kugera ku iterambere rirambye; nk’uko byatangajwe na Col. Dr. Benis Karenzi, umuyobozi w’ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda.
Agashya kari muri icyo gikorwa ni uko bashishikariza abantu kuza kwisiramuza, cyane cyane urubyiruko mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya SIDA. Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko iyo umuntu asiramuye aba afite amahirwe yo kutandura agakoko ka virus itera SIDA ku kigero cya 60%. Muri iki gikorwa ingabo ziyemeje kuzajya zivura nibura abantu 1000 ku munsi.
Mukankusi Bernatha, umwe mu baturage bari bamaze igihe kirekire bafite uburwayi bw’amaso, yishimiye igikorwa cyo kubagoboka, kuko mu mibereho yabo batari barigeze babona aho ingabo z’igihugu ziza kuvura abaturage.

Ubusanzwe, abaturage ngo bari bazi ko umusirikare ari ujya ku rugamba gusa ndetse hari nubwo iyo abaturage bamubonaga bamwishishaga ariko ngo noneho ubu ingabo z’u Rwanda, abaturage basigaye babibonamo ibisubizo by’ibibazo byabo.
Iki gikorwa cya ARMY WEEK kizatwara amafaranga miliyoni 106; nk’uko byatangajwe na Grolia Uzayisenga ushinzwe imiyoberere mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe.
Ibikorwa bya Army Week bibaye mu gihe hasigaye igihe gito ngo u Rwanda rwizihize imyaka 50 y’ubwigenge, n’imyaka 18 ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zibohoye u Rwanda.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|