Ubwitabire bw’abatoye ku rwego rw’amasibo bungana na 99.7%

Minisitiri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), iratangaza ko mu matora y’inzego z’ibanze yatangiye tariki 19 Ukwakira 2021, ubwitabire bw’abatoye ku rwego rw’amasibo mu gihugu hose bungana na 99.7%.

Imibare igaragaza ko ku masibo yagombaga gutora mu gihugu hose angana na 118.581, agera ku 118.252 bingana na 99.7% yatoye, hakaba hasigaye amasibo angana na 762 azatora ku rwego rw’umudugudu mu matora ateganyijwe ku wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021.

MINALOC ivuga ko imidugudu yari igizwe n’amasibo macye ku buryo hari iyari ifite amasibo abiri, atatu cyangwa isibo imwe, bakaba barahisemo kuzavugana n’inteko itora y’abaturage bo ku mudugudu kugira ngo bazahagararirwe n’abantu icyenda, cyangwa batatu cyangwa batandatu, kandi ngo bahisemo ko inteko itora izaba ari iy’umudugudu, bikazakorwa ku buryo kuri uwo munsi aribwo bazatora komite y’umudugudu wabo.

Uretse amatora yo ku rwego rw’amasibo MINALOC, ivuga ko n’amatora y’abagore ndetse n’urubyiruko na yo yabaye kandi akagenda neza mu gihugu hose, ku buryo abazatorwa ku mudugudu aribo bazanahura ku rwego rw’akagari bakazatora komite nyobozi yabo, abavuyemo bakazatorwa ku rwego rwo hejuru bakazasimburwa, bikazakomeza gutyo kugera ku rwego rw’igihugu bamaze gutora komite nyobozi y’Inama y’Igihugu y’urubyriruko na komite nyobozi y’Inama y’Igihugu y’abagore.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga ko bageze ku matora yo ku rwego rw’umudugudu azaba ku itariki 23 Ukwakira 2021, kandi ko abaturage bose barangije kugena abazabahagararira mu matora yo kuri urwo rwego.

Ati “Abazatorwa bashobora kuva mu bakandida bari ku rwego rwa bariya batoranyijwe uko ari batatu, ariko bashobora no kwamamaza umuntu udahari baramutse bamuziho ubushobozi, icyangombwa ni uko inteko itora yaba imuzi kandi ikamushima. Tukongera kwibutsa abantu rwose ko amatora akomeye ni hariya ku mudugudu, kuko ni ho ubuzima butangirira, bariya bantu bayobora komite ku mudugudu ni bo babana n’abaturage umunsi ku munsi”.

Akomeza agira ati “Ni bo bashinzwe umutekano w’abaturage, ni bo bashinzwe iterambere ry’abaturage, ni bo bashinzwe imibereho myiza y’abaturage. Ni bo bashinzwe kumenya ni nde muturage ufite ikibazo, ni nde muturage ushonje, ni nde muturage ukeneye ibyangombwa, ni nde muturage ukwiriye kuba atabarwa, nagira ngo bumve ko umudugudu uyobowe neza mu gihugu cyacu, iterambere twifuza, Nyakubahwa Perezida wa Repabulika ashaka ko rigera ku Banyarwanda ryashoboka”.

Ngo igihe umudugudu utayobowe neza n’amakuru avamo ntafasha, kuko ariho usanga rimwe na rimwe hagaragara ibintu bidasobanutse, ugasanga abantu bagomba gufashwa ataribo bafashijwe, ugasanga ahandi harazamo ikiguzi cyo guhabwa serivisi utagombye kuzihabwa.

Ikindi kandi ngo ni uko mu bayobozi b’umudugudu bazatorwa, utazakora inshingano ze nk’uko abisabwa, abaturage bazaba bafite uburenganzira bwo kumukuraho, ariho MINALOC ihera isaba abazatorwa muri iyi manda ko bagomba kuzakora nk’ikipe kuko aribyo birinda amwe mu makosa akunze kugaragara.

Mnisitiri Gatabazi, avuga ko abazatgorwa bazabafasha mu buryo bushoboka bwose kuko mu byo bazabaha harimo n’amahugurwa.

Ati “Ikindi tubizeza n’ukuzabaha amahugurwa ya ngombwa no kubaherekeza mu buryo bwo kubafasha kugira ngo bakore akazi kabo neza. Ni umurimo w’ubwitange ntabwo ari umurimo uhemberwa, n’umurimo umuntu ajyamo kubera umutima afitiye abaturage, kandi hari n’abandi banga kujya muri iyi mirimo bitwaje ko ngo batabona umwanya, bityo hakaba hazamo n’undi, afite izindi nyungu ariko atagamije iterambere ry’abaturage n’imibereho myiza yabo”.

Nyuma y’amatora yo mu midugudu hazatorwa umujyanama ujya ku rwego rw’akagari bizakomeze no mu bindi byiciro kugera igihe azagera ku rwego rw’akarere aho tariki ya 19 Ugushyingo hazaba amatora yo gushyiraho komite nyobozi na biro ya njyanama, aribwo hazahita haboneka abayobozi bashya b’uturere n’ababungirije.

Ku rwego rw’akarere Inama njyanama ikaba izaba igizwe n’abantu 17, harimo umunani b’abajyanama rusange, hakabamo batanu bazatorwa mu cyiciro cy’abagore, n’umwe uhagarariye urubyriko, uhagarariye abikorera, uhagarariye abafite ubumuga n’undi uhagarariye abari n’abategarugori.

Abatora barasabwa kuzazirikana ihame ry’ubumwe bw’Abanyarwanda, uburinganire, amahirwe n’ubumenyi Abanyarwanda bafit,e kugira ngo bazatore abayobozi beza bazabagirira akamaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka