Ubwinshi bw’ibibazo byakemutse muri uku kwezi kw’imiyoborere buhaye icyerekezo ukwezi k’ubutaha

Ikigo gishinzwe imiyoborere mu Rwanda RGB, cyashimiye inzego za Leta n’urubyiruko, uburyo bitwaye muri uku kwezi kw’imiyoborere kwashojwe ku wa Gatandatu tariki 20/04/2013, aho cyakiriyemo ibibazo by’abaturage birenga 7,000, ugereranyije n’ibibazo 2,000 byakiriwe mu mwaka ushize.

Uku kwezi ngo gutanze icyerekezo cy’uburyo ukwezi kw’imiyoborere k’umwaka utaha kuzakemura ibibazo byinshi birushijeho, mu rwego rwo kwirinda ko abaturage bongera gutura Perezida wa Repubulika ibibazo, kandi byagombye gukemurirwa mu nzego zo hasi, nk’uko Umuyobozi wa RGB, Prof. Shyaka Anastase yasonuye.

Yagize ati:“Twafatiye urugero rusumba izindi ku karere ka Kirehe, aho abayobozi bako bagiye muri buri murenge kumva no gukemura ibibazo by’abaturage bagasanga ari uruhuri, kandi babikorana umwete n’umuhate mwinshi cyane. Tukaba tuzagerageza gukora mu buryo nk’ubwo ako karere kakozemo”.

Kuba harakemuwe ibibazo byinshi byikubye inshuro zirenga eshatu ugeranyije n’umwaka ushize, si uko ari ibibazo byiyongera, ahubwo ni uko abayobozi begereye abaturage, barushaho gusabana ku buryo babiyumvamo bakababwira ikibari ku mutima n’uburyo babanye mu ngo.

Umuyobozi wa RGB yavuze ko muri rusange hari uturere 10 twabaye indashyikirwa, ariko ntiyibagirwa uruhare rwa za Ministeri zigera kuri zirindwi, inzego zishinzwe umutekano, Urwego rw’Umuvunyi n’ibindi bigo, ndetse by’umwihariko urubyiruko rwiga mu mashuri makuru rwashyizeho icyitwa ‘students on field’.

Urwo rubyiruko rushimirwa kuba rwaratekereje guteza imbere igihugu, ruhereye ku gushakira ibisubizo ibibazo by’abaturage baturiye ibigo bigamo.

Prof. Shyaka yavuze ko abayobozi mu nzego zose bagombaga kumenya gukemura ibibazo by’abaturage kuko bigaragara nk’ nk’umusingi w’iterambere, hashingiwe ku mitangire inoze ya sevise, no kuzana umwimerere (innovations) ujyanye n’uko imibereho y’abaturage ya buri munsi iteye.

Muri rusange ngo hakiriwe ibibazo birenga 7,000, hakemurwa 6,000 muri byo, ibisigaye byoherezwa mu nzego zishinzwe kubikemura. Ngo hanabayeho kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 yahariwe kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage(Decentralisation).

Kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage byatwaye amafaranga miliyari 300 zivuye mu kigega cya Leta gitera inkunga gahunda y’ubudehe, aho imishinga irenga ibihumbi bitanu ngo yashyizwe mu bikorwa, nk’uko RGB ibitangaza.

Ukwezi kw’imiyoborere muri uyu mwaka wa 2013 kwatangiye tariki 12 Mutarama kugeza tariki 22 Mata, aho ngo kwaranzwe no gukemura ibibazo hashingiwe ku buryo bw’umwimerere (home grown solutions), nk’uko RGB ibigaragaza.

Umuyobozi wa RGB yavuze ko mu gihe imiryango itari iya Leta cyangwa Sosiyete sivile igizwe n’amashyirahamwe, amadini n’itangazamakuru binengwa kutagaragaza uruhare ruhagije mu guharanira uburenganzira bw’abaturage, ngo byaje kugaragara ko nta mafaranga iyo miryango ifite yo gukoresha imirimo ishinzwe.

RGB yateye inkunga imiryango 13 itari iya Leta yabaye iya mbere mu irenga 40 yari yanditse imishinga, isaba kugaragaza uruhare mu miyoborere myiza.

Ku isonga haje umuhanzi Kizito Mihigo warengerejwe amafaranga yari yasabye ahabwa miriyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda, kubera ko yagaragajemo ibikorwa byinshi kandi bizamusaba kujya hirya no hino mu gihugu no mu muri za gereza, yigisha abaturage ubumwe n’ubwiyunge.

Indi mishinga yahawe amafaranga ari hagati ya miriyoni enye na miriyoni eshanu, ajyanye n’ayo banditse basaba.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 5 )

ibi bihembo ni akanozasuku mu guhora dushakisha heza h’urwanda.

simon yanditse ku itariki ya: 22-04-2013  →  Musubize

Iki gikorwa ngo cyatwaye agaciro ka miliyari 300 z’amafaranga y’u Rwanda, avuye mu kigega cya Leta gitera inkunga gahunda y’ubudehe, aho imishinga irenga ibihumbi bitanu ngo yashyizwe mu bikorwa, nk’uko RGB ibitangaza.

Aya mafaranga ni menshi cyane ntabwo iyi mibare ari yo. Uziko miliyari 300 ari 25% ya budget yose. Plz cross check!! Eh eh eh eh eeeeeee. Zagendeye mu miyoborere myiza no guhembwa imishinga. Niba ari n’umuyobozi wabivuze yibeshya, umunyamakuru agomba kubitera imboni atarabyandika kugira ngo abikosore kuko bibaye ari byo byaba ari ukwaya umutungo w’igihugu. Ntimugapfe kwandika figures uko mwishakiye birahanirwa

liz yanditse ku itariki ya: 22-04-2013  →  Musubize

birashimishije kubona kizito yahawe inkunga yo kwagura ibikorwa bye byo kwigisha amahoro n’ubworoherane,uretse n’ikigo cye KMP,indirimbo ze usangamo ubutumwa busobanutse.

mushumba yanditse ku itariki ya: 21-04-2013  →  Musubize

iyi miryango izwi nka societe civile igira uruhare runini cyane mu gukemura ibibazo by’abaturage kuko usanga ikorana nabo ku buryo bwa hafi ndetse ikanagirirwa ikizere kubera uburyo abantu benshi baba bayikoramo bagirirwa ikizere

karangwa yanditse ku itariki ya: 21-04-2013  →  Musubize

congs kuadahwema gukora neza mukomereze aho mu gutanga service nziza

samantha yanditse ku itariki ya: 21-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka