Ubwinshi bw’abajya kwizihiza iminsi mikuru bwatumye babura imodoka

Mu gihe habura igihe gito ngo umunsi wa Noheli wizihizwa n’abatari bake ugere, ikibazo cy’imodoka zitwara abagenzi baturutse i Kigali bajya mu Ntara cyongeye kuba ingorabahizi.

Kujya mu Ntara byabaye ingorabahizi kubera ibura ry'imodoka
Kujya mu Ntara byabaye ingorabahizi kubera ibura ry’imodoka

N’ubwo ku wa Kane tariki 22 Ukuboza 2023, mu kiganiro ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagiranye n’abanyamakuru bwavuze ko ikibazo cy’ibura ry’imodoka zitwara abagenzi mu minsi mikuru cyavugutiwe umuti, ariko si ko bimeze kuko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukuboza 2022, muri gare ya Nyabugogo hongeye kugaragara uruvunganzoka rw’abantu babuze uko bagenda.

Bamwe mu bagenzi bagaragaye muri gare ya Nyabugogo babwiye itangazamakuru ko babuze imodoka zibageza aho bagiye, kubera byahuriranye no gutaha kw’abanyeshuri bataha, bakaba aribo barimo guherwaho mbere y’abandi, ku buryo nta cyizere cy’uko bari bubone uko bagera aho bagiye bafite.

Mu kiganiro twagiranye naVincent Hategekimana wari werekeje mu Karere ka Musanze, yavuze ko nta cyizere cyo kugerayo kubera ko amasaha yari ageze ku gicamunsi atarabona itike.

Yagize ati “Ngiye i Munsanze ariko ndabona ibintu bimeze nabi kubera ko abantu ari uruja n’uruza, kugeza ubu amatike twayabuze”.

Imodoka irabona umugabo igasiba undi
Imodoka irabona umugabo igasiba undi

Mugenzi we witwa Patrick Nshimiyimana ati “Abashoferi bose barimo baravuga bati turashaka gutwara abanyeshuri gusa, ntabwo dushaka gutwarwa abaturage, nicyo kibazo dufite. Birarangira abaturage bagiye gucumbika, nkanjye naraye kubera kubura imodoka, n’ubu ndabona ntaribuyibone simbizi, kuko sindakatisha”.

Abarimo gukora ingendo muri iyi minsi mikuru bafite impungenge z’uko bashobora guhura n’ibibazo bitandukanye, birimo kurara muri gare kandi ari mu bihe by’imvura, ari naho bahera basaba inzego z’ubuyobozi kugira icyo babafasha.

Ishyirahamwe ryo gutwara abantu mu Rwanda, rivuga ko gutwara abanyeshuri aricyo kintu cya mbere cyihutirwa, ariko ko n’abandi ngo baraza gushakirwa uko bagera aho bagiye.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, avuga ko mu rwego rwo kwirinda ko habaho ikibazo cy’ibura ry’imodoka muri iyi minsi, habayeho kuganira n’inzego zitandukanye.

Ati “Usanga hari abaje gutega muri gare bakererewe, umuntu afite kujya i Karongi ariko ageze muri gare saa kumi z’umugoroba, cyangwa se avuye i Rubavu ari bujye mu Majyepfo akagera muri gare ya Nyabugogo bwije atari bukomeze. Bisaba ko abantu bategura ingendo hakiri kare, kandi bakaba babizi ko muri icyo gihe abantu benshi bajya mu biruhuko mu Ntara, kureba imiryango yabo”.

Abagenzi barasaba gufashwa bakabona uko bagenda
Abagenzi barasaba gufashwa bakabona uko bagenda

Akomeza agira ati “Turakangurira abantu bose bashobora kujya mu Ntara bakoresheje imodoka zitwara abantu baciye muri gare zitandukanye, kubikora hakiri kare. Ikindi dusaba abakora umwuga wo gutwara abantu muri gare, ni ugufatanya natwe mu kumenya ko icyo gihe bazabona abantu benshi, kugira ngo imodoka zibonekere igihe, no kubahiriza amabwiriza yo gutwara abantu”.

Ikindi ni uko abakora umwuga wo gutwara abantu basabwa kudafatirana abantu ngo bongezwe ibiciro basanzwe batwariraho abantu, hamwe no kwirinda kuba bakohereza imodoka zose mu Ntara, ku buryo abakora ingendo mu Mujyi bashobora guhura n’ikibazo cy’ibura ryazo.

Hari abahamya ko batabona uko bagenda kuko amatike yashize
Hari abahamya ko batabona uko bagenda kuko amatike yashize

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka