Ubwato Perezida yahaye abo ku Nkombo ntibucungwa neza
Ubwato Perezida Kagame yahaye abo ku Nkombo bumaze kujya mu myenda isaga miliyoni z’amafaranga y’u Rwanda kubera imicungire mibi.
Mu nama yahuje ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi ndetse n’ubw’intara y’uburngerazuba tariki 30/10/2012, byagaragaye ko ikibazo cyatewe n’imicungire y’umutungo ubukomokaho, ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’ubugenzuzi (audit) moteri iri mu bwato n’imikorere ya komite icunga umutungo w’ubwo bwato.
Mu bibazo by’ingenzi byagaragaye, harimo kuba amatike y’ubwato agurirwa ahantu hatizewe ku buryo ntawamenya umubare w’ayakoreshejwe, no kuba nta bugenzuzi bukorwa kugira ngo harebwe niba abari mu bwato bose bafite amatike.
Ikindi kibazo gihari nuko ubwo bwato bwakozwe na Ugirashebuja Remi ku mafaranga miliyoni 180 bwagombaga gushyirwamo moteri ya catapillar ariko bwashyizwemo iya Benz.

Hafashwe umwanzuro ko abakozi b’akarere bashinzwe ubugenzuzi bagenzura uburyo amafaranga yinjira n’uburyo asohoka; gusaba rwiyemezamirimo gushyiramo moteri yari iteganyijwe mu masezerano y’akazi ndetse no guhindura komite zicunga imikoreshereze y’ubwo bwato.
Ubu bwato bwa kijyambere bukoresha moteri kandi butwikiriye bwatanzwe na Perezida Kagame kugira ngo buzajye bubafasha abatuye ku Nkombo mu ngendo bakora bava ku kirwa batuyeho bajya mu mujyi wa Kamembe aho bafatira imodoka bajya mu tundi tuce tw’igihugu.
Mu gihe hagishakwa moteri yari yarateganyijwe mu masezerano, buzaba bucungwa na ONATRACOM, akarere n’uwabukoze; nk’uko byemejwe muri iyo nama.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubu bwato bazabushyiremo moteri yari iteganijwe leta ntakindi yongeyeho (Rwiyemezamilimo wasanga nta performance guarantee yatanze.Hanyuma buhabwe abikorera kuri condition ko uzabwegukana azita ku banyenkombo kandi abikorera turahari harimo business opportunities cyane.