Ubwato bwatanzwe na Perezida Kagame busigaye butwara n’Abanyarutsiro

Abaturage bo mu karere ka Rutsiro bakenera gukora ingendo bifashishije ikiyaga cya Kivu bishimira ko ubwato bwatanzwe na Perezida Paul Kagame bukora ingendo hagati ya Rusizi na Rubavu busigaye bufite aho buhagarara mu karere ka Rutsiro bugashyiramo abagenzi n’imizigo yabo mu gihe mbere bwabanyuragaho ntibubatware.

Ibi ngo byashobotse nyuma y’uko abaturage bagaragarije ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro icyo kibazo, maze akarere na ko kakabakorera ubuvugizi ku bashinzwe imikorere y’ubwo bwato.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2012 ni bwo abatuye ku kirwa cya Nkombo mu karere ka Rusizi bashyikirijwe ubwato bari baremerewe n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, kugira ngo bubafashe mu kwiteza imbere.

Ubwo bwato bwabaye igisubizo ku bakora ingendo zo mu mazi bo mu turere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi na Rubavu, ariko abo mu karere ka Rutsiro bo basigara mu bwigunge kuko bwahanyuraga ntibugire ahantu na hamwe buhagarara mu gihe nyamara ari ko karere gafite amazi manini y’ikiyaga cya Kivu.

Iki ni kimwe mu bibazo abatuye ku kirwa cya Bugarura mu karere ka Rutsiro babajije umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, ubwo yari yabasuye mu kwezi kwa 11 k’umwaka ushize wa 2013.

Bamugaragarije ko iyo umuntu ari i Rusizi cyangwa i Rubavu ashaka kuza mu karere ka Rutsiro ubwo bwato butemera kumutwara kuko ntaho bwari bwemerewe guhagarara mu karere ka Rutsiro. Ibyo ngo ni na ko byagendaga ku muntu uri i Rutsiro ashaka kujya mu tundi turere kuko ubwato bwamunyuragaho bukikomereza.

Ubwato busigaye buhagarara no mu karere ka Rutsiro bugatwara abagenzi n'imitwaro yabo.
Ubwato busigaye buhagarara no mu karere ka Rutsiro bugatwara abagenzi n’imitwaro yabo.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yabemereye ko icyo kibazo kigiye kuganirwaho n’impande zibishinzwe. Nyuma y’ukwezi kumwe gusa, ubwo bwato bwari bwatangiye gutwara Abanyarutsiro n’imitwaro yabo.

Umuturage witwa Turinabo Antoine utuye ku kirwa cya Bugarura mu kagari ka Bushaka mu murenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro avuga ko kuba icyo cyombo gisigaye cyemera kubatwara byabagiriye akamaro kanini cyane.

Ati “icyombo kiradufasha cyane, mbega kuba twarakibonye byatworohereje ku ngendo twagiraga, kuko mbere kitaraboneka nategaga moto kugira ngo ngere mu mujyi wa Karongi, ngatanga nk’ibihumbi 10, ariko ubu ndagitega nkatanga 1500 kikangeza i Karongi".

Mugenzi we witwa Hakizimana Evariste, na we yemeza ko ubwo bwato cyangwa se icyombo nk’uko bamwe babwita bwaborohereje ibijyanye n’ingendo, aho yagize ati “mbere twakibonaga kiva i Rusizi, kigakomeza i Rubavu, twebwe twagihagarika nticyemere, bakavuga ko nta hantu cyemerewe guhagarara mu karere ka Rutsiro, ariko ubu harabonetse, ubwo ni ukuvuga ngo turishimye kubera ko natwe dusigaye tugenda na cyo.”

Abagenda mu mazi bakoresheje ubwo bwato babushimira ko bukoresha igihe gito kurusha imodoka cyangwa moto, kandi bukishyuza abagenzi amafaranga make. Ubwo bwato kandi ngo bubasha no kwikorera imizigo iremereye y’abagenzi imodoka cyangwa se moto zitabasha gutwaza abagenzi.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, yavuze ko abaturage bakimara kugaragaza icyo kibazo, habayeho ubuvugizi, ndetse hashakwa n’igisubizo, bityo abaturage ba Rutsiro na bo babasha kubona inyungu muri ubwo bwato bwatanzwe na Perezida wa Repubulika.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yavuganye n’uw’akarere ka Rusizi ndetse n’abashinzwe imikorere y’ubwo bwato, hanyuma batoranya ahantu mu karere ka Rutsiro bushobora guhagarara, kandi byarashobotse.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro na we asanga ubwo bwato bwarafashije abaturage cyane kuko bwaborohereje urugendo mu gihe mbere bagendaga bategatega, cyangwa se bakagenda no mu bwato butujuje ibyangombwa cyangwa se butameze neza. Ubu ngo basigaye bagenda muri ubwo bwato bufite umutekano wizewe, kandi bakagera aho bajya ku gihe.

Ubwo bwato bukora ingendo mu kiyaga cya Kivu zo kugenda no kugaruka hagati ya Rusizi na Rubavu kabiri mu cyumweru. Bufite ubushobozi bwo gutwara abagenzi bagera kuri 80 n’imitwaro ifite uburemere bwa toni 40.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo   ( 7 )

Birashimishije. Igisigaye ni ugufasha abayobozi bacu twuzuza ibyo badusaba kuko bo baragikemuye!

mark yanditse ku itariki ya: 10-06-2014  →  Musubize

Nukuri Nyakubahwa President wacu akunda abaturagebe ntituzamutenguhe!

venuste yanditse ku itariki ya: 9-06-2014  →  Musubize

ariko uyu mupresident ubu umuntu yamunganya iki koko? menya atajya anasinzira arara atekerezo uko iki gihugu kigomba kumera, abanyarwanda bakabaho neza, nukuri Imana yatwihereye impano banyarwanda , banayarwanda ntizamutererana rwose

sam yanditse ku itariki ya: 9-06-2014  →  Musubize

Ndashima uru rubuga kubera kwegera abaturage nkuko bisabwa n’imiyoborere y’igihugu kuva mu mwaka w’i 2001
Bimaze kugaragara ko gutinyuka kuvuga kw’abaturage bagaragaza ibibazo bafite bibangamira iterambere ryabo bimaze kugenda bimwe bibonerwa ibisubizo kandi byiza nkuko iyi nkuru yasohotse k’urubuga rwa Kigalitoday rubigaragaza ko umuyobozi wa Karere ka Rutsiro Bwana Byukusenge Gaspard, atigeze atenguha abaturage ayoboye ubwo yababeraga umuvugizi ku bibazo birebana n’ingendo zabo mu Kiyaga cya Kivu.

Ibi bizabere urugero ubuyobozi bwa Karere ka Bugesera kugira ngo nawe agoboke abaturage ayobora mu bikorwa byo kubyaza umusaruro ibiyaga 9 bibarizwa muri ako Karere ubona umusarruro uvamo utagendanye n’ubukungu ibyo biyaga bikungahayeho.

Ntarugera François

Ntarugera François yanditse ku itariki ya: 9-06-2014  →  Musubize

erega Kagame ntacyo atazadukorera niko tudashima! uzi mbere ya buriya butaraza ukuntu byari bigoranye gukora urugendo? ariko ubu ni ukwikoza Rusizi mu minota mike ukaba uri i Rubavu. nta byiza nko kugira abayobozi bakemura ibibazo by’abaturage.

Mahoro yanditse ku itariki ya: 9-06-2014  →  Musubize

dufite umuyobozi ukunda abaturage be kuko abamenyera ibyo bakwiye kuko ibi yakoreye aba batutage ni ibyo kwishimirwa

kayira yanditse ku itariki ya: 9-06-2014  →  Musubize

umuyobozi w;igihugu cyacu ndamushimiye cyane kuko amenya ibyo abatutage be baakeneye kandi akabibagezaho byihuse. natwe mureke tumwiture kumufasha kubaka urwatubyaye

zapi yanditse ku itariki ya: 9-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka