Ubwato bwasizwe n’Abadage mu Kivu mu ntambara ya mbere y’Isi bwabonetse

Igikorwa cyo gushakisha ubwato bwaroshywe mu Kiyaga cya Kivu, mu Ntambara ya mbere y’Isi cyarimo gikorwa ku bufatanye bw’u Rwanda n’u Budage cyageze ku ntego, kuko ubwato bwamaze kuboneka.

Ubwato bwasizwe n'Abadage mu Kivu mu ntambara ya mbere y'Isi bwabonetse
Ubwato bwasizwe n’Abadage mu Kivu mu ntambara ya mbere y’Isi bwabonetse

Ntabwo hatangajwe ahabonetse ubu bwato, amakuru abwerekeyeho yose azatangazwa nyuma yo kubwerekana.

Umwe mu bari mu gikorwa cyo gushakisha ubu bwato, avuga ko ubu bamaze kububona hasigaye kubumurikira abantu ndetse bakishimira intsinzi yo kugera ku ntego yo kuba ubu bwato bubonetse.

Mbere y’uko ingabo z’Abadage ziva mu Rwanda muri Gicurasi 1916, zabanje guhisha ubwo bwato kugira ngo budafatwa n’ingabo z’Abababiligi bari bahanganye, zikabukoresha.

Igikorwa cyo gushakisha ubu bwato kiyobowe na Michael Nieden, wigeze kuba umuyobozi wa Jumelage ya Rhenanie Palatinat.

Intambara ya mbere y’Isi yamaze imyaka ine, ni uguhera mu 1914 kugeza mu 1918. Mu Rwanda, iyo ntambara yamaze imyaka ibiri kuko yatangiye mu 1914 irangira mu 1916. Muri icyo gihe ingabo z’u Budage zari mu Rwanda zarwanaga n’iz’u Bubiligi zari muri Congo Mbiligi, ubu yitwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Bari bamaze iminsi babushaka
Bari bamaze iminsi babushaka

Muri iyo ntambara Abadage ntibarwanaga bonyine kuko ku busabe bwabo, Umwami Yuhi IV Musinga yari yarabahaye ingabo zibafasha kurwana zitwaga ‘Indugaruga’. Muri iyo ntambara, Abadage bakoresheje ubwato bwitwaga ‘Bodelschwingh’.

N’ubwo ubwato bwa Bodelschwingh bwatumye ingabo z’Abadage zirusha imbaraga iz’Ababirigi mu kiyaga cya Kivu, nyuma zaje gutsindwa zirahunga.

Inyandiko nke zivuga kuri ubwo bwato, zivuga ko Abadage baburoshye hafi y’inkengero z’ikiyaga cya Kivu ahitwa mu Musaho.

Mu bantu bakuze bagiye babazwa amakuru kuri ubu bwato, bavugako amateka y’uruhererekane nyemvugo (oral accounts) babajijwe n’Inteko y’Umuco, na bo bemeza ko ubwo bwato bwaroshywe mu kigobe cya Musaho koko, ariko ahitwa mu Rwintare.

Mu Rwintare ubu ni mu mudugudu wa Kagugu, Akagari ka Suri, Umurenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro.

Itsinda ry'abakoze icyo gikorwa
Itsinda ry’abakoze icyo gikorwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Biratangaje imyaka 108 yose,igie bumazemo kiruta icya Ezra Mpyisi

Pete yanditse ku itariki ya: 21-02-2024  →  Musubize

Murabantu babagabo kbsa!

Tom yanditse ku itariki ya: 21-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka