Ubuzima bwa Sergent Major Sibomana Joseph witandukanyije na FDLR

Sergent Majoro Sibomana Joseph yinjiye igisirikare mu mwaka 1990 mu Rwanda atangaza ko kuva icyo gihe atigeze agira amahoro kuko ngo ubuzima bwe bwagiye buhura n’intambara.

Ngo bitewe n’intambara barwanye n’ingabo zari iza APR hanyuma bakaza gutsindwa ngo bafashe ingamba zo guhungira muri Congo ariko bagezeyo ntabwo bigeze barambika intwaro hasi nk’abasirikare batsinzwe kuko bahise barema umutwe wa FDLR.

Aho yari muri Kongo, Sergent major Sibomana avuga ko bagumye kubuza amahoro Abanyekongo bakaza no guhungabanya umutekano mu Rwanda kandi uko izo ntambara zose zagendaga niko bakomezaga gupfa kuko ngo nta ntego zihamye bagenderagaho.

Sergent Major Sibomana Joseph yatahutse mu Rwanda tariki 03/01/2013.
Sergent Major Sibomana Joseph yatahutse mu Rwanda tariki 03/01/2013.

Uyu musirikare wahunze afite ipeti rya Kaporari ngo yari ari muri serivisi z’ubuvuzi ari nabwo yakoragamo muri FDLR ngo yatinze gutahuka kubera yatekerezaga ko aramutse atahutse vuba abari babatsinze babica kuko ngo ariho urugamba rwari rukirangira.

Ngo hashize igihe yifuje gutahuka ariko kubera imirimo yakoraga bigatuma bamucunga cyane, gusa ngo yari umunyamasengesho kuko ngo Imana yari yaramubwiye ko azasubira mu gihugu cye none ngo akaba asanga ayo masezerano asohoye.

Ngo ubwo abayobozi bose ba FDLR bari Bunyakiri bahavaga bagiye guhura na bagenzi babo bari muri zone ya Uvira kugira ngo batekereze ku ntambara imaze iminsi ibibasira nibwo Sibomana yahise yigeza mu muryango w’abibubye ari nako guhita aza mu Rwanda tariki 03/01/2013.

Sergent Major Sibomana Joseph yavutse 1972 akaba akomoka mu cyahoze ari Kibungo akaba yarize amashuri atatu y’isumbuye gusa agahita ajya mu gisirikare.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Njyewe uko mbyumva ,nuko uyu muhungu yagize ubutwari bwo gutaha kuko yararambiwe ubuzima bubi nkubwo barimo nyamara benshi muribo ntacyo bazira ,ntanicyo bikeka ,nkaba numva nabandi nkawe kandi ndumva bakiriyo nabo bakabugize bagataha ndetse bagatahira icyarimwe; ,bakabaho neza murwababyaye nkatwe twese

habiryayo yanditse ku itariki ya: 23-02-2013  →  Musubize

yafashe umwanzuro wa kigabo rwose, aho yemeye kwitandukanya n’abahungabanya umutekano w’abandi.

CLAUDINE yanditse ku itariki ya: 8-01-2013  →  Musubize

uriya mu kandara ni uwa police kabisa, harimo akantu.

yanditse ku itariki ya: 7-01-2013  →  Musubize

Uriya mukandara yambaye si uwa Police koko? Mundebere neza.

yanditse ku itariki ya: 7-01-2013  →  Musubize

Ni karibu Turagutegereje mu cyumba cy’amasengesho

yanditse ku itariki ya: 7-01-2013  →  Musubize

Ni byiza ko atahukanye iriya ntwaro afite mu ntoki (bibiliya) ariko n’iyo azana n’indi yakoreshaga (Imbunda)akayisubiza byari kuba byiza kuko twari kumenya neza ko koko yitandukanyije n’imigambi mibisha.

Innocent yanditse ku itariki ya: 7-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka