Ubuzima bw’Intwaza buratureba twese - Mme Jeannette Kagame

Madame Jeannette Kagame avuga ko ubuzima bw’abakecuru n’abasaza barokotse Jenoside ariko ikabatwarira ababo bose, bureba buri Munyarwanda.

Yabivugiye mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhango wabereye mu rugo rw’Impinganzima rwa Huye kuri uyu wa 8 Kamena 2019, ahatujwe abo basaza n’abakecuru bitwa “Intwaza”.

Urwo rugo ruherereye mu Murenge wa Mukura, mu Kagari ka Bukomeye mu Mudugudu wa Taba muri Huye.

Ni umuhango witabiriwe n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu, ndetse n’imiryango yita ku mibereho y’abarokotse Jenoside, ukaba warateguwe n’umuryango wita ku bapfakazi ba Jenoside (AVEGA Agahozo).

Madame Jeannette Kagame yashimiye abagize uruhare kugira ngo abo babyeyi batuzwe neza, ndetse avuga ko ubuzima bwabo bureba buri wese.

Yagize ati "Ndashimira abafatanyabikorwa badufashije kandi bakidufasha ngo aba babyeyi bacu basubizwe agaciro n’icyubahiro kugira ngo ubuzima bwabo bukomeze kuba bwiza, tubatuza neza".

Arongera ati "Mboneyeho no kwibutsa Abanyarwanda ko ubuzima bw’aba babyeyi butureba twese. Ndasaba buri wese kubabera ijisho, urumuri n’akabando kazabasindagiza".

Yakomeje avuga ko Unity Club Intwararumuri abereye umuyobozi mukuru, bazakomeza kubaba hafi babakorera ubuvugizi kugira ngo babone ibyangombwa bakenera buri munsi.

Umwe muri izo Ntwaza ukomoka mu Karere ka Ruhango witwa Azela Nyirangirumwami, yavuze ko muri urwo rugo rwabo bafashwe neza kuko bafite ababitaho, bikabibagiza ibyababayeho.

Ati “Muyobozi wacu mukuru, abakobwa waduhaye ngo batwiteho badufashe neza, bazindukira hano buri munsi mu gitondo batubaza uko twaramutse, bakatuganiriza tugaseka bigatuma bya bindi twanyuzemo tuba tubyibagiwe. Dufite ndetse n’abaganga baza kureba uko tumeze, haba hari urwaye bagahita bamuvura”.

Akomeza avuga ko ubu babonye abana bataratekerezaga ko hari abo bazongera kubona none ngo baratese.

Ati “Mu myaka yashize ntitwavugaga, none ubu Intwaza twahawe ijambo, ni yo mpamvu tugomba kwishima. Aha haza abana ndetse n’abo tubana bakadukinira, bakatubyinira, bakatuganirira tukishima, mbese twabonye abana n’abuzukuru mu gihe twari tuzi ko tutazongera kubona abana mu maso yacu”.

Umuyobozi wa IBUKA, Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, avuga ko Intwaza ari urugero rwiza rugaragaza ko abicanyi batageze ku cyo bashakaga.

Ati “Abakoze Jenoside n’inshuti zabo bakomeje kudutega iminsi bagira bati ‘bariya tutabashije kwica bazahitanwa n’agahinda, ihungabana rizabarangiza cyangwa ngo bazafatwa n’ibisazi bagende bapfa uruhongohongo’. Si ko byagenze rero kuko twarabahinyuje, nk’uko izi Ntwaza zibitwereka buri munsi nubwo hakiri ibibazo”.

yDusingizemungu Yongeyeho ko kwita kuri izo Ntwaza ari ingenzi kuko bizikomeza zikongera iminsi yo kubaho, cyane ko ngo zabonye ababyeyi bazikunda.

Izo ntwaza zatujwe mu nzu z’icyerekezo zirimo ibyangobwa byose, bakaba bose hamwe ari 100 barimo abakecuru 92 n’abasaza umunani, bagizwe n’Intwaza zo mu Ntara y’Amajyepfo n’izo mu turere twa Nyamasheke na Rusizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka