Ubuyobozi bwa Polisi ibungabunga umutekano i Darfur burashima u Rwanda
Ubuyobozi bwa Polisi iri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye i Darfur (UNAMIS) burashima ibikorwa by’abapolisi b’u Rwanda bari muri Sudani, bukanasaba ko bishobotse umubare wabo wakongerwa.
Ubwo yakirwaga na Polisi y’u Rwanda i Kigali, tariki 11/05/2012, James Oppong Boanu, umuyobozi w’ishami rya polisi rishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano i Darfur muri Sudani, yavuze ko yatewe ibyishimo no kubona abapolisi b’u Rwanda bafite umwihariko mu myifatire myiza no gufasha imbabare.
Oppong ati : «Ntibyoroshye ko umupolisi ashobora guhumuriza uwahungabanye bitewe n’intamabara cyangwa ihohoterwa, ariko abapolisi b’u Rwanda bo bakundwa cyane n’abaturage; babonwa nk’abazanye agakiza».
Uyu muyobozi wa police ya ONU i Darfur yishimira ko Polisi y’u Rwanda iri i Darfur ifite umubare munini w’abagore bagera ku 100, akaba ari yo mpamvu abaturage bose bayibonamo kubera gukemura ibibazo bituruka ku ihohoterwa.
Umuyobozi w’ishami rya polisi rishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano i Darfur yasabye Polisi y’u Rwanda kumwongerera umubare w’abashinzwe kubungabunga amahoro muri Darfur.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Supt.Theos Badege, yatangaje ko abapolisi b’u Rwanda bagera kuri 230 bari i Darfur bazagumayo, ndetse hari na gahunda yo kubongera.
I Darfur, u Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere mu kugira igipolisi cyitwara neza ndetse no kugira abapolisi b’igitsina gore benshi, rukaba rugiye guhabwa igikombe cy’ishimwe n’Umuryango w’Abibumbye; nk’uko Supt. Bagede yakomeje avuga.
Kuri ubu u Rwanda rufite umubare w’abapolisi barenga 500 mu butumwa bw’amahoro hirya no hino mu bihugu nka za Sudani zombi, Haiti na Cote d’Ivoire; ndetse harategurwa n’abandi bazajya mu gihugu cya Sierra Leone.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nukuri urwanda murirusange rurashimishije, ariko tubikesha ubuyobozi bwiza. Police y’urwanda keep it up!!