Ubuyobozi bwa EAPCO bwahawe polisi ya Uganda
Nyuma yo kurangiza manda ye y’umwaka umwe, umuyobozi mukuru wa polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana, yahaye mugenzi we uyobora polisi ya Uganda Lt. Gen Kale Kayihura ubuyobozi bw’ihuriro ry’ubufatanye rya polisi zo mu karere ka afurika y’uburasirazuba (EAPCO).
Mu muhango w’ihererekanya bubasha wabereye mu nama ya 14 yahuje abayobozi bakuru ba polisi yibumbiye muri EAPCO, tariki 17/10/2012, umuyobozi wayo ucyuye igihe yavuze ko umwaka ushize umuryango wageze kuri byinshi, aho imyanzuro yafatiwe mu nama ya 13 yabaye umwaka ushize yashyizwe mu bikorwa hafi 100%.
Mu gihe u Rwanda rwari ruyoboye EAPCO hakozwe ibikorwa bitandukanye harimo nk’imyitozo yabereye mu Rwanda (Police Command Post Exercise) yibanze ku kurwanya iterabwoba, gucuruza abantu n’ibiyobyabwenge n’ibikorwa byo gucunga amahoro n’ibindi bitandukanye.

umuyobozi mukuru wa polisi y’u Rwanda yashimiye abayobozi ba polisi zigize EAPCO ku ruhare rwabo bagize ndetse anashimira polisi mpuzamahanga (Interpol) ku nkunga y’ubumenyi n’ubunararibonye igenda ibaha ndetse n’iy’ibikoresho.
IGP Gasana yasabye ibihugu biri muri iri huriro gushyira ingufu mu ikoranabuhanga, anatangaza ko hakenewe ishuri ryigisha gushyigikira amategeko muri Afurika mu rwego rwo kubaka igipolisi cyujuje ibyangombwa.
Umuyobozi mushya wa EAPCO, Lt. Gen Kayihura yashimiye umuyobozi ucyuye igihe ku bushake yagaragaje ndetse n’ibyo yagezeho muri manda ye.
Yijeje ko hazatangwa amasomo ku kurwanya ibyaha ndengamipaka ndetse akanashyira ingufu muri gahunda ya community-policing.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|