Ubuyobozi bushya mu ihuriro ry’imitwe ya Politike

Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politike ryatoye umuvugizi waryo mushya ndetse n’umwungirije mu rwego rwo gusimbura ubuyobozi bucyuye igihe.

Uwatowe ku mwanya w’umuvugizi w’ihuriro ni Honorable Nyirahirwa Veneranda uturuka mu ishyaka rya PSD akaba ari na visi Perezida waryo ndetse akaba n’umudepite mu nteko ishinga amategeko.

Uhereye iburyo Honorable Nyirahirwa Veneranda watorewe kuba umuvugizi na Nizeyimana Piyo umuvugizi wungirije
Uhereye iburyo Honorable Nyirahirwa Veneranda watorewe kuba umuvugizi na Nizeyimana Piyo umuvugizi wungirije

Ku myanya ibiri yatorerwaga, abakandida nabo bari babiri. Honorable Nyirahirwa yabonye amajwi 40 ku batora 43 naho Nizeyimana abona amajwi 39.

Iyi komite nyobozi yatowe izayobora mu gihe cy’amezi atandatu nk’uko amategeko agenga iri huriro abiteganya.

Mu cyumba batoreragamo
Mu cyumba batoreragamo

Honorable Nyirahirwa Veneranda yavuze ko yishimiye icyizere bamugiriye kandi ko agiye gukorana umurava.

Yagize ati"Icyizere bangiriye sinzagitatira, nzakorana imbaraga kandi nubahiriza ibiri muri gahunda y’ibikorwa by’ihuriro kugira ngo rikomeze gutera imbere".

Nizeyimana Piyo na we yavuze ko imirimo ashinzwe azayikora neza cyane ko n’ubundi inshingano yari asanganywe zo kuyobora ishyaka nazo zitari zoroshye.

Kayiranga Mukama Alphonse, Umuvugizi w’ihuriro ucyuye igihe, yifurije imirimo myiza komite isimbuye iyari isanzwe, abasaba gukomereza aho bari bagejeje ariko bakongera ingufu ku buryo ihuriro rikomeza gutera intambwe ijya imbere.

Amajwi babonye
Amajwi babonye

Uretse amatora, inama y’ihuriro ry’amashyaka ya Politike yo mu Rwanda yanaganiriye kuri raporo y’imikoreshereze y’umutungo ya 2014-2015.

Munyantore Jean Claude

Ibitekerezo   ( 1 )

abatowe tubifurije ishya n’ihirwe no kuzagira impinduka nziza muri iri huriro

Daniel yanditse ku itariki ya: 18-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka