Ubuyobozi bushimwa buhesheje u Rwanda kwakira inama Nyafurika ku miyoborere myiza

U Rwanda nirwo rwakiriye inama Nyafurika yizihiza isabukuru y’imyaka 10 muri Afurika hatangijwe gahunda y’imiyoborere myiza. N’ubwo u Rwanda rushimirwa intambwe rugezeho, rwo rusanga hakiri byinshi bikenewe gukorerwa abaturage mu buyobozi.

Ku mugabane wa Afurika harizihizwa isabukuru imyaka 10 imiyoborere myiza imaze ihageze, ariko u Rwanda rwo rumaze kurenzaho itatu kuko rwatangiye gushyira mu bikorwa imiyoborere myiza mu mwaka w’i 2000.

Atangiza inama y’iminsi itanu kuri uyu wa 11/03/2014, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, yatangaje ko Abayobozi bo muri Afurika bakwiye gukorera abaturage kugira ngo nabo babibonemo, kuko iyo bidakozwe aribyo bikurura amakimbirane mu bihugu.

Minisitiri Musoni yatangaje ko igihe abayobozi bakoreye mu mucyo bagakorera abaturage aribwo Afurika izagira amahoro.
Minisitiri Musoni yatangaje ko igihe abayobozi bakoreye mu mucyo bagakorera abaturage aribwo Afurika izagira amahoro.

Yagize ati "Imiyoborere myiza, kwegereza abaturage ubuyobozi abayobozi bakora bakabikorera mu mucyo, abatuage bakabigiramo uruhare ubundi aho byakoze bitanga iterambere rirambye, bitanga amahoro, bituma nta mwiryane uba mu gihugu. Ariko sibyo tubona muri Afurika, dukunze kubona umwiryane, ruswa n’ubukene."

Minisitiri Musoni yakomeje avuga ko iyi nama yahuje impuguke ziturutse hirya no hino muri Afurika, bifuza ko imyanzuro izayivamo izaba ishyira mu nshingano ubuyobozi bufatiye ku baturage, bukorerwa mu mucyo kandi abaturage bakabigiramo uruhare.

Iyi nama yitabiriwe n'impuguke zitandukanye zivuye mu bihugu byose bya Afurika.
Iyi nama yitabiriwe n’impuguke zitandukanye zivuye mu bihugu byose bya Afurika.

Umuyobozi w’ikigega cy’Abadage gishinzwe imibanire (GIZ) ari nacyo cyateguye iyi nama, yatangaje ko batoranyije u Rwanda kubera ko ibyo bifuza kuganiraho u Rwanda ari rwo ruri gutanga urugero rwiza kandi abandi bakaba babyigiraho.

Minisitiri Musoni yasabye abayobozi bo mu Rwanda kumva ko ubuyobozi kugira ngo burambe ari uko abaturage babigiramo uruhare. Yasabye n’abaturage kugira uruhare mu buyobozi bwabo, batora ababishoboye no guhwitura umuyobozi utitwara neza.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 3 )

cyerets abafunze amtwi n’umutima kandi natnuwubihatira kubibona, u rwanda nigihugu kimaze gutera imbere mu miyoborere, myiza inyangarwanda idashaka kubibona nibireke abanyamahanga bazabibona kandi ikiza nuko imbaga yabanyarwanda bari kubona umusaruro w’imiyoborere myiza y’ikigihugu. aba bashyitsi bahawe ikaze

karangwa yanditse ku itariki ya: 11-03-2014  →  Musubize

erega nibyo bagomba kuzaza bakigiraho byinshi u Rwanda ni intangarugero mumiyoborere myiza kandi nibitaragendaga neza ndabona biri gukemuka reka dushime ababa batumye abo bose bagana mu Rwanda.

Cat yanditse ku itariki ya: 11-03-2014  →  Musubize

Aha, ubwo avuye mu cyuhagiro i gabiro wenda aravuga ibikwiriye, Servise nziza bahora baririmba batayitanga we kugiticya Musoni ubwo hari uwamwigiraho, reka dutegereze gusa mubazasimburwa ese abazabazwa ibyangiritse ari mu bambere.

inyoni yanditse ku itariki ya: 11-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka