Ubuyobozi buriga ku kibazo cy’amapfa yugarije abatuye ku kirwa cya Nkombo

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi buratangaza ko abaturage baho bakomeje guhangana n’amapfa yatumye imyaka bahinze yuma, ndetse ubu bakaba baratangiye kwakira ubufasha buvuye ahandi.

Ku Nkombo imvura yabaye nke bituma imyaka bahinze yuma (ifoto: TV1)
Ku Nkombo imvura yabaye nke bituma imyaka bahinze yuma (ifoto: TV1)

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkombo, Sindayiheba Aphrodis William, yabwiye Kigali Today ko ikibazo cy’amapfa cyugarije utugari tubiri kubera izuba ryavuye ari ryinshi imyaka ikuma.

Agira ati; “Byabaye nk’ibitunguranye bituma ntabashobora kugura imashini ngo bavomere kuko bitari bisanzwe. Abaturage batunzwe n’uburobyi nibwo bwakomeje kubagoboka kugeza igihe ikibazo kigaragaye mu kwezi k’Ugushyingo 2021, ubwo imyaka y’ahandi yarimo irabya, iyabo yarimo yuma.”

Sindayiheba avuga ko ikibazo cy’amapfa y’abatuye ku kirwa cya Nkombo kizwi kuko ubuyobozi bwa RAB n’Intara bwabasuye. Ati “Batubwira ko aho imyaka igeze ntacyakorwa uretse kugoboka abaturage, ni byo dutegereje.”

Abaturage ibihumbi 20 batuye ku kirwa cya Nkombo gifite ubuso bwa kilometerokare 22 basanzwe bagusha imvura n’ubwo ibyo beza atari byo bibatunga bitewe n’ubutaka buto. Gusa kuva mu kwezi kwa Cyenda imvura yabaye nkeya bituma abaturage babarirwa mu bihumbi bitatu bagira ikibazo cy’inzara mu tugari twa Kamagingo na Bugarura kubera izuba ryavuye ari ryinshi rikangiza imyaka bahinze ntibeze.

Sindayiheba avuga ko n’ubwo ikirwa cya Nkombo kibarizwa mu mazi y’ikiyaga cya Kivu, ngo abaturage ntibafite ikoranabuhanga ryo kuvomera ngo beze ahubwo bacungana n’amazi y’imvura kuko bavuga ko amazi y’ikiyaga cya Kivu abamo umunyu.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kibiriga Anicet, avuga ko bamaze kwandikira Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kugira ngo haboneke ibiribwa bifasha abaturage ariko ngo barashaka gukemura ikibazo mu buryo burambye.

Agira ati “Twandikiye Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kugira ngo haboneke ibiribwa bifasha abaturage, ariko turimo kureba uburyo hakorwa ubuhinzi bw’ibihumyo n’imboga bidatwara igihe kinini, hanyuma mu gushaka igisubizo kirambye hagakorwa imishinga yo kuvomera.”

Gukora ibikorwa byo kuvomera byafasha abatuye ikirwa cya Nkombo n’abatuye akarere kongera umusaruro kuko ikirwa cya Nkombo gifite ubutaka bukamuka amazi ntatindemo.

Nshimiyimana Eric, umunyamakuru akaba n’impuguke mu birebana n’ubuhinzi n’ubworozi, avuga ko amazi y’ikiyaga cya Kivu yatunganywa agakoreshwa mu buhinzi nkuko Iwawa akoreshwa mu bikorwa bitandukanye.

Ati “Mu Rwanda nta kibazo cy’amazi dufite, ikibazo ni uko nta buryo bwo kuvomera buhari buteye imbere. Urugero ni mu gihugu cya Israel, batunganya amazi yakoreshejwe mu bindi bikorwa akagaruka gukoreshwa mu buhinzi kandi bari mu bihugu byeza. Wakwibaza impamvu amazi y’u Rwanda mu biyaga adakoreshwa mu buhinzi abantu bakihaza mu biribwa.”

Nshimiyimana avuga ko ubuhinzi mu Rwanda budakorwa kinyamwuga ndetse abantu benshi ngo ntibashyira amafaranga mu buhinzi kuko batizera ko yagaruka bitewe n’ibiciro ku masoko, ibi bikajyana n’uko ubuhinzi mu Rwanda budakorwa kinyamwuga.

Ati “Ubuhinzi bukozwe kinyamwuga bwatanga inyungu, byafasha abiga iby’ubuhinzi kubukoramo aho kubutererana kuko ntacyo bakuramo, Leta na yo ikarushaho kubaba hafi no kubaha ubushobozi binyuze muri BDF yagombye kubegera.”

Nshimiyimana avuga ko uburyo bwo kuvomera bwakemura ikibazo cy’amapfa akomeje kuboneka mu bice byinshi by’u Rwanda kuko ahaboneka amapfa haboneka ibiyaga n’imigezi ihoramo amazi haba ku kirwa cya Nkombo no mu turere tw’Intara y’Iburasirazuba nka Bugesera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka