Ubuyobozi burashaka uko bwahuza bamwe mu batuye umudugudu wa Kinigi na banki bafitiye imyenda

Nyuma y’uko bamwe mu batuye Umurenge wa Kinigi bubakiwe umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi wimurirwamo imiryango 144, hari abahangayikishijwe n’ibibazo by’imyenda bari bafitiye banki, bagasaba akarere ko kabafasha kwikura muri icyo kibazo.

Bahangayikishijwe n'imyenda ya banki batabasha kwishyura
Bahangayikishijwe n’imyenda ya banki batabasha kwishyura

Bavuga ko bari barashinganishije inzu zabo basaba inguzanyo muri banki zinyuranye, mbere y’uko bimurirwa mu mudugudu, bakibaza uburyo bazakiranuka n’amabanki yabahaye inguzanyo, mu gihe batagifite inzu bashinganishije nk’ingwate.

Kubera icyo kibazo haracyari n’imiryango itanu kugeza na n’ubu yanangiye kwimukira muri uwo mudugudu, yitwaje ko idashobora kwimuka kandi barashinganishije inzu zabo bahabwa inguzanyo.

Abaganiriye na Kigali Today mu batujwe muri uwo mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi, bagaragaje impungenge bafite nyuma y’uko inzu bari baratanze nk’ingwate bazimutsemo ziranasenywa, ubu bakaba bari mu gihirahiro cyo kuzabona ubwishyu bw’inguzanyo ya banki.

Benimana Jean Pierre ufitiye banki umwenda wa miliyoni inye n’ibihumbi 700, avuga ko ahangayikishijwe no gukomeza kwishyura umwenda wa banki kandi umushinga we warahagaze, nyuma y’uko yimuriwe mu mudugudu.

Avuga ko akarere kagakwiye kugira icyo gakora kuri icyo kibazo, ati “Ikibazo kiduhangayikishije nk’abantu twari dufite umwenda muri banki, inzu twari dutuyemo tukaba twari twarazitanzemo nk’ingwate, kugeza ubu nta murongo uhamye twari twahabwa, kuko kugeza ubu turacyishyura banki kandi tukaba dusabwa gusenya izo nzu kandi ari zo twatanzwemo ingwate, ibyo bikaba ari imbogamizi ku mwenda dufite”.

Arongera ati “Ntacyo dufite gisimbura iyo ngwate, kuba akarere kataraduhaye umurongo kuri icyo kibazo, biraduhangayikishije ku mibereho twakagombye kuba dufite mu mudugudu dutuyemo. Akarere nikatwishyurire cyangwa katwishyure amafaranga twabariwe, nkanjye mu mitungo yanjye inzu yonyine yari yabariwe asaga miliyoni 25”.
.
Mukagakwaya Patronille n’ubwo atarebwa n’icyo kibazo, na we asanga bagenzi be bafite ikibazo cy’umwenda wa banki bakagombye gufashwa kuwishyura nyuma y’uko imishinga yabo ihagaze, ariko akagaragaza n’impungenge ku nzu bahawe mu mudugudu ariko ntibabahe ibyangombwa byazo.

Ati “Ikibazo mfite, nk’ubu ikintu udafitiye ibyangombwa ntabwo aba ari icyawe, kandi natwe nta cyangombwa dufite, none se twakwizezwa n’iki ko aya mazu twatujwemo ari ayacu?”

Arongera ati “Nk’ubu bakitubarira batubwiye ko ibyarimo bazaduha ingurane yabyo inzu turazisenya nk’uko babidusabye, hari abari bafite inguzanyo ya banki, none banki zizishyurwa iki? Biteye ikibazo, inzu iri mu ngwate none irasenywe, banki bazayibwira iki?, akarere kumve iki kibazo kuko murabizi ntabwo banki ihomba”.

Ni ikibazo cyateje impaka nyinshi aho imiryango umunani yari yanze kwimuka burundu, nyuma y’ubukangurambaga itatu muri yo yemera kwimuka, hakaba hasigaye imiryango itanu yanangiye, aho ikibazo ikomeje kugaragaza ari icyo cy’umwenda ifitiye banki.

Mu kumenya icyo ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga kuri icyo kibazo, Kigali Today yegereye Umuyobozi w’ako karere Ramuli Janvier, amara impungenge abo baturage bafitiye umwenda banki, aho yavuze ko n’ubwo batakiri mu nzu zabo, ariko bahawe inzu mu mudugudu.

Ati “Bamwe bavuga ko bari bafite amazu yashyizwe mu ngwate za banki, ibyo nibyo ariko n’igisubizo kirahari kuko abo baturage bimuriwe muri uriya mudugudu ikigomba kuvaho ni inzu, kandi arava muri iyo nzu ajya guhabwa indi. Iyo nzu kandi ahabwa ntabwo ari intizanyo, ni inzu agomba guhabwa n’icyangombwa ‘cy’ubutaka bwayo ikaba umutungo we bwite”.

Arongera ati “Inzu bahawe mu mudugudu ni zo zihenze kuruta izo babagamo, ku buryo ubwo azaba ari umutungo we bwite ntacyakabujije ko twabahuza na banki kugira ngo wa mutungo wakagombye kuvanwa aho yari atuye, ube wasimbuzwa n’umutungo ahawe kuko azawuhererwa icyangombwa”.

Uwo muyobozi yagarutse ku miryango itanu kugeza na n’ubu yanangiye kwimuka, avuga ko ubukangurambaga bukomeza mu rwego rwo kubumvisha ko gutura mu mudugudu bibafituye akamaro, avuga ko amazu yabo bagenewe mu mudugudu ahari igisigaye ari imyumvire.

Ku bijyanye no kubarirwa agaciro, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yavuze ko bose babariwe agaciro k’inzu zabo, ariko bikaba bikomeje kunozwa neza n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire, mu rwego rwo kumenya ibiciro nyakuri by’inzu bimuriwemo n’iby’inzu babagamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka