Ubuyapani bwemereye Afurika inkunga ya miliyari 10.8 z’amadolari

Inama ya gatanu y’u Buyapani n’ibihugu by’Afurika yasojwe kuri uyu wa mbere tariki 03/06/2013, umugabane w’Afurika wijejwe inkunga ingana na miliyari 10.8 z’amadolari mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

Imyanzuro y’iyi nama yitabiriwe n’abayobozi bakuru b’ibihugu 40 bakomoka ku mugabane w’Afurika harimo na Prezida w’u Rwanda, Paul Kagame ishimangira ko iyo nkunga izakoreshwa mu kunoza amategeko kugira ngo ubucuruzi hagati y’u Buyapani n’ibihugu by’Afurika burusheho kuba bwiza.

Ikindi iyo nkunga izakoreshwa ni uguteza imbere ubuzima n’ubuhinzi kuko byagaragaye ko iterambere ry’Afurika rishingiye ku buhinzi bwa kijyambere bukoresha imashini. Ikindi gice cy’iyo nkunga kizashorwa mu kuzamura ibikorwaremezo muri Afurika.

Bamwe mu bitabiriye inama ya gatanu y'u Buyapani n'ibihugu by'Afurika.
Bamwe mu bitabiriye inama ya gatanu y’u Buyapani n’ibihugu by’Afurika.

Nyuma y’igitero cyahitanye Abayapani 10 mu gihugu cya Alijeriya mu ntangiriro z’uyu umwaka, u Buyapani busanga bugomba gushyigikira imbaraga zashyizwe mu kurwanya iterabwoba mu bihugu biri mu butayu bwa Sahel.

Ni muri urwo rwego bwatanze inkunga ingana milyoni 750 z’amadolari zo kugarura amahoro muri Niger, Mali, Nigeria. Libya na Algeria byabaye indiri y’iterabwoba.

Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shinzo Abe, ashimangira ko igihugu ayobora gifite ubushake bwo guteza imbere ubufatanye hagati y’u Buyapani n’ibihugu byo ku mugabane w’Afurika kugira ngo bigeze ku iterambere.

Inkunga z’ibihugu bwo ku mugabane w’Aziya (u Bushinwa n’u Buyapani) zishimwa ko zidaherekezwa n’amabwiriza nk’inkunga zo ku mugabane w’u Burayi n’Amerika aho kenshi na kenshi zikoreshwa n’ibyo bihugu by’ibihangange ngo bigere ku byo bishaka.

Inama ya Yokohama yabaye tariki 01-03/06/2013, itaha ikazabera ku mugabane w’Afurika ariko igihugu kizayakira nticyatangajwe.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka