Ubuyapani bwageneye MIDIMAR miliyoni 172 zo kubaka inkambi ya Kigeme

Guverinoma y’Ubuyapani yageneye Minisiteri yo Gukumira Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR) inkunga ya miliyoni 172 z’amafaranga y’u Rwanda zizakoreshwa mu gusana inkambi ya Kigeme, iherereye mu karere ka Nyamagabe, mu ntara y’Amajyepfo.

Iyi nkunga yatanzwe tariki 29/05/2012 yavuye mu kigega cy’inkunga Ubuyapani busanzwe bugenera Leta y’u Rwanda cyagiyeho mu 2009. U Rwanda rwasabye Ubuyapani ko hakurwaho inkunga yo gusana inkambi izatuzwamo impunzi z’Abanyekongo harimo ubwiherero, amazi, aho kwigira n’ibindi.

Minisitiri wa MIDIMAR, Marcel Gatsinzi, yashimiye Leta y’Ubuyapani ku nkunga yatanze anabizeza ko izakoreshwa neza hakurikijwe ibyo yagenewe.

Ubuyapani buhangayikishijwe n’umutekano muke uri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ariko bizera ko impunzi zahungiye ku butaka bw’u Rwanda zizabonerwa ibyangombwa bivuye muri iyo nkunga; nk’uko byatangajwe na Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, Kunio Hatanaka.

Kugeza tariki 28/05/2012, impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi ya Nkamira zageraga ku 9,239.

Ubusanzwe iyi nkambi yakira Abanyarwanda batahuka bava muri Kongo bakamaramo igihe gito bagahita bajyanywa iwabo akaba ari nayo mpamvu Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kwimurira izi mpunzi mu nkambi ya Kigeme yabanje gutuzwamo impunzi z’Abarundi zatashye mu 2009.

Pascaline Umulisa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka