Ubuvugizi ku bibazo by’abaturage ntibukwiye guhanganisha ubuyobozi na sosiyete sivile

Imwe mu miryango itegamiye kuri Leta iravugwaho guhangana n’inzego z’ubuyobozi mu gihe ikora ubuvugizi ku bibazo by’abaturage, bigatuma n’ibibazo byakorewe ubuvugizi bidakemuka vuba kubera iryo hangana.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, avuga ko imiryango itegamiye kuri Leta igira uruhare runini mu gushyira mu bikorwa imihigo, kuko usanga inzego za Leta zikora ibikorwa binini nk’ibikorwa remezo, iyo miryango igafasha mu bindi bikorwa birimo n’ubuvugizi bw’abaturage.

Gusa ngo hari ikibazo cy’uko imwe mu miryango itari iya Leta ikora ubwo buvugizi mu buryo bumeze nko guhangana kandi hakabayeho kuzuzanya hagati y’inzego nk’uko Nzaramba abivuga.

Ati “Dukwiye kumva ko twuzuzanya tugasenyera umugozi umwe, tukumva gukora ubuvugizi atari uguhangana, ahubwo ari ukugira ngo urundi rwego ushaka kugezaho ikibazo mwicare hamwe murebe uko giteye mushakire igisubizo hamwe.”

Mu gukemura iki kibazo cy’ihangana hagati y’inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta na sosiyete sivile, umuryango Ihorere Munyarwanda Organisation (IMRO) watangiye kongerera ubushobozi imiryango ya sosiyete sivile kugira ngo ijye ikora ubuvugizi mu buryo bukwiye.

Umuhuzabikorwa wa IMRO, Mwanamayi Aimable avuga ko guhugura iyo miryango bigamije “kugabanya ukutizerana hagati ya sosiyete sivile n’inzego z’ubuyobozi bwa Leta hagamijwe ko izo impande zombi zitahiriza umugozi umwe mu gukemura ibibazo by’abaturage.”

Umuryango IMRO mu kongerera ubushobozi indi miryango itariiya Leta ngo wibanda ku miryango ikora mu nzego z’Ubutabera n’uburenganzira bwa muntu.

Mu karere ka Nyarugenge, umuryango IMRO wahuguye imiryango igera kuri 30 ikora mu rwego rw’ubutabera, umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge akavuga ko bizatanga umusanzu ufatika mu gukemura ibibazo by’abaturage mu rwego rw’ubutabera.

Abahagarariye imiryango yahawe amahugurwa y’uburyo ubuvugizi ku bibazo by’abaturage bukwiye gukorwa bavuga ko bayungukiyemo byinshi, birimo “kumenya igihe gikwiye cyo gukora ubuvugizi kuri ibyo bibazo, n’umuyoboro bikwiye kunyuzwamo” nk’uko bivugwa na Yvette Umutesi ukorera Rwanda Women’s Network.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka