Ubutwari bwo kubohora igihugu bwabigishije byinshi
Abatuye Akarere ka Gicumbi bavuga ko bigeye byinshi ku butwari bwaranze Inkotanyi mu ntambara yo kubohora igihugu.
Babitangaje ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ubutwari mu Karere ka Gicumbi, kuri uyu wa gatanu tariki 23 Mutarama 2016.

Abaturage b’aka karere bifatanyije n’ubuyobozi bw’inzego zitandukanye bakoze urugendo ruva ku biro by’Akarere ka Gicumbi berekeza kuri Stade y’Akarere ka Gicumbi, aho bagarutse ku butwari bwaranze abasirikare b’u Rwanda mu gihe cyo kubohora.
Ndizeye Innocent avuga ko mu gihe cy’urugamba babanye n’abasirikare cyane ariko ibikorwa byabarangaga ngo byari ibikorwa by’ubutwari, birimo gukunda abaturage no kubafasha kubahungisha amasasu mu gihe k’imirwano.
Ubundi butwari yababonyeho ni ubw’urukundo rukomeye kuko muri icyo gihe nubwo bari ku rugamba ngo bagiraga n’ubwitange bwo kujya kubashakira ibibatunga.
Yagize ati “Nubwo umuntu yitwa intwari yapfuye ariko byose biva ku bikorwa bye byiza aba yarakoze kuri ino si, ni yo mpamvu nanjye nabigiyeho byinshi kandi ngomba kubishyira mu bikorwa.”

Mukamana Rosine nawe asanga kuba intwari ari ibintu biharanirwa mu isi ku buryo afite urugero rwiza rw’ubutwari ku bayobozi b’igihugu.
Ashima kandi ibikorwa by’ubutwari ingabo z’u Rwanda zakoze byo guhagarika Jenoside ndetse abanyarwanda bakongera kubana neza mu mahoro.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre, yibukije abitabiriye igikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe ubutwari ko bagomba kuzirikana ibikorwa izo ntwari zakoze n’ubwo zitakiriho bakabigenderaho n’abakiri bato bakagera ikirenge mu cyazo.
Ati “Batubereye intwari baritanze ndetse bakoze uko bashoboye kugirango ubuzima bw’abanyarwanda n’amahoro byongere bigaruke niyo mpamvu abakiri bato bagomba gukomeza gukora ibikorwa by’ubutwari.”
Iki cyumweru cy’ubutwari kikazarangwa n’ibiganiro bizabera mu gihugu cyose, bitegurira Abanyarwanda kuzizihiza umunsi w’Intwari uba tariki 1 Gashyantare 2016.
Insanganyamatsiko yahawe umunsi w’Intwari muri uwu mwaka igira iti “Duharanire ubutwari twibuka ejo hazaza.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|