Ubutwari bw’abana b’i Nyange ni urugero rw’uko “Ndi umunyarwanda” ishoboka
Abana bigaga ku ishuri ryisumbuye ry’i Nyange banze kuvuga ubwoko bwabo igihe bari batewe n’abacengezi tariki 18/3/1997, ahubwo bagahamya ko ari “Abanyarwanda” bigaragaza ko Abanyarwanda bashobora kugaruka ku isano ibahuza y’Ubunyarwanda.
Uwamahoro Prisca umwe mu banyeshuri bigaga i Nyange, ubwo abacengezi bateraga icyo kigo bakahica abana bagera kuri 6 abandi bagakomereka; avuga ko abo bacengezi basabye abanyeshuri kwitandukanya bashingiye ku moko, ariko abana ntibabakundira bababwira ko ari Abanyarwanda.
Ngo n’ubwo hari nyuma y’imyaka 3 gusa Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, hariho ibikomere byinshi by’ayo mateka, uburere n’urukundo abanyeshuri bari baratojwe n’abarimu ba bo ndetse n’ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi bwari bumaze gufata ubutegetsi, ntibigeze bashaka kwitandukanya ahubwo baharaniye kuba umwe no gushyira hamwe ngo batabarane.

Uwamahoro atanga urugero rw’umwana wari ufite se ufungiye icyaha cya Jenoside, akaba yarabashije kumenya umwe mu bacengezi bari bateye ishuri ryabo, akaba yarasabye abacengezi kubabarira ntababice. Abacengezi bamusabye kubereka Abatutsi ngo aribo bica gusa, ariko umwana arabahakanira ababwira ko bose ari “Abanyarwanda”.
Ngo aba bana kandi bagaragaje ubumwe, ubwo umwe muri bo yagiraga impungenge z’uko abiga mu yandi mashuri batamenye ibyabaye; maze asaba bagenzi be gusohoka mu ishuri biruka bataka kugira ngo abandi babimenye nabo bahunge. Uko akaba byagenze, maze mu gusohoka biruka abacengezi babateramo gerenadi, yahitanye wawundi watanze icyo gitekerezo ariko harokoka benshi.
Uru rugero rw’aba bana banze kwitandukanya bose bakibasirwa n’umwanzi, batazi ko bizabaviramo kwitwa “Intwari z’Imena”, Uwamahoro asanga rukwiye kubera isomo Abanyarwanda, bakamenya ko Ubunyarwanda ariyo sano nkuru bafitanye.
Ati “icyo nasaba Abanyarwanda ni ukubaka ubumwe bakirinda gutatira igihango cy’Ubunyarwanda”.

Uwamahoro arabasaba kubaka icyo gihango ku buryo bazagera ku bipimo bamwe mu baturage bavuga ko bizabereke ko “Ndi umunyarwanda” yabacengeyemo, aribyo gushyingirana hatitawe ku moko no gutanga amakuru ku bapfuye muri Jenoside ariko kugeza ubu imiryango yabo ikaba itaramenya aho baguye.
Ishuri ryisumbuye ry’i Nyange riri mu cyahoze ari Kivumu muri perefegitura ya Kibuye ubu akaba ari mu karere ka Ngororero.
Buri tariki ya mbere Gashyantare, u Rwanda rwibuka intwari zaharaniye inyungu z’u Rwanda n’Ubunyarwanda kurusha inyungu zabo bwite, cyangwa iz’abantu bamwe. Intwari z’u Rwanda zirimo ibyiciro bitatu: Imanzi, Imena n’Ingenzi.
Zimwe mu ntwari z’u Rwanda harimo Maj. Gen. Gisa Fred Rwigema, Umwami Mutara Rudahigwa, Agathe Uwiringiyimana, Felicite Niyitegeka, Michel Rwagasana n’abana bigaga mu ishuri ryisumbuye ry’i Nyange mu mwaka w’1997.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Nifuzaga ko abantu basoma banyurwe amazing y’abantu Bose babaye inteari yakwandikwa,muri ABA nana b’inyange hari uwo tuziranye turirimbana ariko mbura uko mbisobanurira abo twasenganaga.plz mwadufasha mukaduha amazina y’abo bana
nukuri aba bana iyo ntekereje ubutwari bwabo nsese urumeza , nkumva birandenze pe, numva ngize imbaraga kurundi ruhande zo kuzagera ikirenge mucyabo, nukuri waduhaye urugero rwiza nkurubyiruka kandi tuzagerageza kubyigana, duharanira kubaho neza kandi duharanire gusenyera umugozi umwe.
ubutwari aba bana bagaragaje bugomba kubera urugero abagenzi babo bakibyiruka , bakigishwa ko iyo abantu bishyize hamwe ntawabameneramo. ibi rero dusanga muri gahunda ya ndi umunyarwanda bitubere inkingi y’ubumwe
aba bana barantunguye cyane kandi bakoze igikorwa cy’ubutwari bitashobokera benshi, nukuri abanyarwanda turamutse tumeze nkabariya banyeshuri b’inyange u Rwanda rwatekana kandi twagera kuri byinshi birambye.