Ubutumwa bwa Perezida Kagame ku Banyarwanda muri iyi minsi mikuru

Perezida Paul Kagame ni umwe mu bayobozi batajya batangwa no kwifuriza Abanyarwanda ibirori byiza, haba iby’umwaka cyangwa ibindi bisanzwe.

Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda Noheri nziza
Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda Noheri nziza

No kuri iyi nshuro, akoresheje urubuga rwa Twitter yifurije Abanyarwanda bose Noheri nziza n’Umwaka mushya muhire wa 2019, aho yagize ati "Mbifurije Noheli nziza. Kandi mbifurije umwaka mushya w’ihirwe muri 2019. Namwe abankurikira mwarakoze cyane."

Ubutumwa bwa Perezida Kagame buba butegerejwe na benshi cyane cyane ubwo atanga mu mpera z’umwaka.

Mu butumwa butangiza umwaka wa 2018, yatanze tariki tariki 1 Mutarama, yasabye Abanyarwanda gukomeza kubaka ubushobozi bwo kurinda ibyagezweho kuko abagamije gusenya ‘bahoraho’.

Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda risoza 2017 rinatanga ikaze mu wa 2018, aho yabashimye ku bwitange bagaragaje mu mwaka ushize.

Ati “Ndahamya ko wagenze neza, tukaba twarageze kuri byinshi by’ingenzi kandi ndifuza kubashimira mwese. Ubukungu muri rusange, umutekano, imibereho myiza y’Abanyarwanda n’amatora yaduhuje twese akagenda neza, ibi byose twabigezeho muri uyu mwaka ushize.”

Perezida Kagame yahaye Abanyarwanda umukoro ko muri 2018 basabwaga gukomeza inzira nziza imaze igihe kitari gito, bagakorera hamwe ku bw’igihugu ariko banarinda ibyagezweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndashyimira imana ikomeje Kundinda nkanashyimira umuyobozi wacyu nyakubahwa wacyu imana ikomeze iguhe umujishya kandi unje wihanganira ibikunjeranjeza nifuzaga kowazaza uha abamfakazi ubushyobozi bwokubaka Kuko keshyi bamwe baba bashyaka kubaka kubera ubushyobozi Budahanjije bikagorana kuberako inyubako basaba tutayifitiye ubushyobozi murakoze muzanjire umwaka musha muhire 2019

3000 yanditse ku itariki ya: 26-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka