Ubuso buhari burahagije ngo tubone umusaruro w’ibigori bikenewe : MINAGRI
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), iratangaza ko ubuso buhari buhagije ngo hanoneke umusaruro w’ibigori bikenewe mu gihugu ushyizemo n’ibigori biribwa n’inka n’andi matungo.
Byagarutsweho ku wa gatatu tariki 22 Ugushyingo 2023, mu nama y’iminsi itatu ihurije hamwe inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubuhinzi, higwa ku buryo bwo kubaka inzego zihamye zishinzwe ubuhinzi n’ibiribwa.
MINAGRI ivuga ko gahunda y’imyaka itanu yo kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi icyiciro cya kane (PSTA4) yatangiye muri 2018, hagamijwe kuzamura umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, hibandwa cyane ku guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, kongera ubuso bwuhirwa, no kurwanya ibyonnyi, yafashije mu ibintu bitandukanye birimo kuba ubuso bwuhirwa bwariyongereye ndetse n’umusaruro kuri hegitari ukiyongera.
Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI Eric Rwigamba avuga ko uyu munsi ufashe impuzandengo kuri hegitari imwe ku musaruro w’ibigori, haboneka hagati ya 2.5 kugera kuri 3.
Ati “Igishimishije ni uko muri gahunda zirimo kuhira, kongera ubwinshi bw’ifumbire ikoreshwa, no gukoresha imbuto nzinza, ubu dufite abahinzi mu Rwanda babonye hagati ya toni 10 na 12 kuri hegitari, ni ukuvuga ngo icyo iyi nama irimo kuganiraho, ni uburyo twazamura umubare w’Abanyarwanda ba bahinzi, bashobora kuzamura umusaruro wa bo, ukava kuri toni 2.5 ukagera ku 8 cyangwa 7.”
Akomeza agira ati “Iyo gahunda tuyigejejeho tukazamura uburyo umubare w’Abanyarwanda bakoresha imbuto nziza n’ifumbire, tukabijyanisha na ha handi hari uburyo bwo kuhira, ubuso dufite mu Rwanda burahagije kubona umusaruro w’ibigori dukeneye igihugu ushyizemo n’ibigori biribwa n’inka n’andi matugo.”
Mu rwego rwo gufasha abahinzi kuzamura umusaruro no kurushaho kwiteza imbere ku munsi wa mbere w’iyo nama, Ikigega Agaciro Development Development Fund (AgDF) cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’umushinga Hinga Wunguke afite agaciro ka Miliyoni 28 z’amadolari, agamije kunoza uruhererekane rw’ibiribwa mu gihugu.
Ni amasezerano y’imyaka 4.5, yitezweho gufasha bimwe mu bigo bikora muri urwo rwego no guhuza abahinzi bato n’amasoko y’abongerera agaciro umusaruro wabo.
Jelly Ntare ni umukozi w’Ikigega Agaciro Fund ushinzwe ibikorwa, avuga ko nubwo hari uburyo bari basanzwe bakoranamo n’abari mu ruhererekane rw’ubuhinzi, ariko amasezerano basinye agiye kurushaho kubafasha, gufasha abari mu buhinzi kwiteza imbere.
Ati “Mu buhinzi usanga kompanyi zose zikorana n’amakoperative, ayo makoperative aba akeneye imbaraga kugira ngo izo kompanyi zikore neza, aya masezerano dukoranye ni ayo kugira ngo tugere kuri za koperative, kuri wa muhinzi wo hasi, kugira ngo abone umusaruro, uwo musaruro uzagere kuri kompanyi, bizatange umusaruro ugaragara uzagera ku gihugu no ku byo twohereza mu mahanga.”
Uhagarariye Hinga Wunguke Daniel Gies yagaragaje ko ubusanzwe uyu mushinga usanzwe ufite intego yo kuzamura ubuhinzi bityo bo bakorana n’abahinzi umunsi ku munsi.
Yagize ati: “Ubufatanye bwacu na Agaciro Development Fund bizadufasha kunoza imikorere mu ishoramari ry’ubuhinzi kuko basanzwe bakora ubukanguramba mu ishoramari mu kongerera agaciro ibikomaka ku buhinzi, gufasha abahinzi kubona amasoko.”
MINAGRI ivuga ko gahunda yo kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi icyiciro cya kane (PSTA4), yatumye ubuhinzi butanga umusaruro, aho wiyongereyoho 28% mu myaka ine ku bikomoka ku buhinzi byoherejwe hanze y’u Rwanda.
Tarib Abdul
Ohereza igitekerezo
|