Ubushomeri bwagabanutseho 3.4% muri 2025 - NISR
Imiterere y’umurimo mu mwaka wa 2025 (LFS 2025 Q2), igaragaza ko igipimo cy’ubushomeri mu Rwanda cyagabanyutseho 3.4% aho kiri ku kigero cya 13.4%, ugereranyije na 16.8% cyariho mu 2024 (LFS 2024 Q2), ndetse urwego rwa serivisi rukaba ari rwo rwiganje mu gutanga akazi ugereranyije n’izindi.

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurushamibare (NISR), bugaragaza ko mu gihembwe cya kabiri cya 2025, abantu 5 mu 10 bafite imyaka yo gukora, ni ukuvuga imyaka 16 kuzamura bafite akazi.
Ubushakashatsi bwa NISR, bugaragaza ko igipimo cy’abaturage bafite akazi (Employment-to-Population Ratio - EPR) cyazamutse kigera kuri 53.8% muri Gicurasi 2025, kivuye kuri 52.0% muri Gicurasi 2024.
Abagabo bafite akazi bari kuri 61.7% mu gihe abagore ari 46.8%, naho abafite imyaka 31 kuzamura bikubiye imirimo ugereranyije n’abafite hagati y’imyaka 16 na 30 bangana na 49.1%.
Ikinyuranyo cy’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo mu mirimo, NISR igaragaza ko muri Gicurasi 2025, cyari ku gipimo cya 14.9% kikaba cyaragabanutseho gato 0,9% ugereranyije na Gicurasi 2024.

Muri Gicurasi 2025, umubare w’abagore badafite akazi, wari kuri 15.3% ugereranyije n’uw’abagabo aho bari kuri 11.8%. Urubyiruko nirwo rugize umubare munini w’abashomeri, aho bangana na 15.4% ugereranije n’abakuru bari kuri 12.1%. Mu gihe igipimo cy’ubushomeri mu cyaro ari 13.3%, mu Mujyi kikaba 13.7%.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|