Ubushobozi buke bwa RMI ni imbogamizi ikomeye ku bakozi ba Leta

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe kongerera ubushobozi abakozi ba Leta ndetse n’abakorera ibigo byigenga (RMI: Rwanda Management Institute) buratangaza ko gifite ikibazo cy’ubushobozi buke mu kongerera ubushobozi aba bakozi.

Iki kigo cyahoze cyitwa RIAM, cyari gifite inshingano zo guhugura abakozi ba Leta gusa ariko magingo aya cyongerewe inshingano kuko kizajya kinahugura abakozi bikorera.

Wellars Gasamagera umuyobozi mukuru w’iki kigo avuga ko Leta yo ubwayo yonyine ifite abakozi barenga ibihumbi 120 kandi baba bakeneye kongererwa ubumenyi n’ubushobozi kenshi kugirango akazi kagende neza, nyamara iki kigo kibifite mu nshingano zabyo ngo gifite ubushobozi bwo guhugura abantu batarenze ibihumbi bine gusa mu mwaka.

Akomeza avuga ko nibura icyakabiri cy’abakozi ba Leta ni ukuvuga abagera ku bihumbi 60 bakwiye kuba bongera ubumenyi. Ati: “baba bataragira ubuzobere mu kazi, bakwiye guca aha”.

Kuko iki kigo kitabasha kugera mu ntara zose mu guhugura aba bakozi aho baba bari, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa babo, ngo bari gutegura umushinga wo kujya bakoresha ikoranabuhanga muri aka kazi (E-Learning).

Uyu muyobozi avuga ko ubu buryo buzajya bufasha mu guhugura abakozi benshi kuko ngo bazaba bahuguriwe iwabo maze bajye baza muri iki kigo baje kunogerezwa ibyo bahawe.

Ikindi kibazo kigaragara muri iki kigo ni icyo kutagira ikigo cyagutse ndetse no kutagira abahugura bahagije. Ati: “abakozi dufite bakora uwo murimo ni bake ugereranije n’abo dukeneye ahubwo bigatuma iteka dushaka abo hanze”.

Gasamagera avuga ko kuba bakura abakozi hanze y’igihugu atari ikibazo gikomeye kuko n’ibindi bigo byo mu bihugu byateye imbere nabyo bikunze kwifashisha impuguke zo hanze kuko badashobora kugira impuguke zikenewe zose mu gihugu.

Ati: “urugero niba muri buhugure abagoronomu, ntabwo mwagira umugoronomu w’impuguke uzahora ari umukozi uhoraho”.

Ikindi gikomeye kurusha ibindi uyu muyobozi agaragaza ni icyo kutagira ingengo y’imari ihagije, ijyanye n’ibyo iki kigo gitezweho n’Abanyarwanda.

Tariki 16/11/2013 iki kigo cyahaye impamyabumenyi abahabwaga amasomo muri iki kigo mu ishami ry’iki kigo mu karere ka Muhanga.

Muri uwo muhango, minisitiri w’umurimo n’abakozi ba Leta yasabye ko iki kigo cyahawe imirimo mishya cyatangirana ingufu kuko kuri ubu gikenewe n’Abanyarwanda benshi.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka