Ubushinwa bwiyemeje kurushaho gushimangira umubano n’u Rwanda
Minisitiri w’Intebe wungirije w’Ubushinwa, Hui Liangyu, yagiranye ikiganiro na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, kuri uyu wa gatatu tariki 23/05/2012.
Muri icyo kiganiro, Hui Liangyu yatangaje ko yishimiye umubano n’ubucuti biri hagati y’Ubushinwa n’u Rwanda ndetse n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi. Yakomeje avuga kandi ko igihugu cye kitazahwema gusigasira uwo mubano no kuwongeramo imbaraga.
Hui yongeyeho ko Ubushinwa bwiyemeje gutsura umubano n’ibihugu bitandukanye byo muri Afurika ndetse n’ahandi hose ku isi.
Hui yanaboneyeho kuvuga ko u Rwanda n’Ubushinwa bikwiye gukomeza kubana no guhahirarana ndetse hagaterwa n’intambwe igaragara haba mu bikorwa, mu mibanire no gufashanya bikabaho ku buryo burambye nk’uko Radio Chine Internationale yabitangaje.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yavuze ko yishimiye inkunga Ubushinwa budahwema gutera u Rwanda mu rwego rwo kurufasha kwiyubaka. Yakomeje avuga ko u Rwanda nk’igihugu ruzakomeza guha agaciro no gushyigikira umubano uri hagati y’ibihugu byombi.
Mushikiwabo yongeyeho kandi ko u Rwanda ruzakomeza guhuza Ubushinwa n’ibindi bihugu byo muri Afurika yo hagati hamwe n’iy’iburasirazuba mu rwego rwo kubafasha gutsura umubano.
Anne Marie Niwemwiza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|