Ubushinwa buzakomeza gufasha Afurika

U Bushinwa ntibuzatezuka ku gufasha umugabane w’Afurika mu kwivana mu bibazo; nk’uko byatangajwe n’umujyanama w’Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Chen Dong, ubwo yasuraga ishuri ryubatswe ku nkunga y’u Bushinwa muri Gatsibo.

Ishuri rya Gatsibo Community Modern School ryubatswe mu mpano Perezida w’u Bushinwa yatanze ku bihugu by’Afurika. Muri iyo mpano hubatswe amashuri agera mu 100 muri Afurika yose; mu Rwanda hubatswe abiri.

Ubwo yasuraga iryo shuri tariki 01/03/2012, Chen Dong yavuze ko u Rwanda rufitanye ubumwe n’igihugu cy’u Bushimwa kandi bifuza ko wakomeza bihereye mu gusangira ubumenyi, ururimi n’umuco binyuze muri iryo shuri n’irindi ryubatswe mu karere ka Rulindo.

Mu ishuri ry’Inyange Girls School Sciences ryubatswe mu karere ka Rulindo hatangiye kwigishwamo Igishinwa n’indi mico y’u Buhsinwa bifuza ko byakwigishwa no mu ishuri rya Gatsibo Community Modern School bikazafasha Abashinwa n’Abanyarwanda gusangira umuco no guhana ubumenyi bumvikana mu ndimi.

Chen Dong yemereye ubuyobozi bwa Gatsibo Community Modern School kuzabazanira abarimu bigisha Igishinwa
Chen Dong yemereye ubuyobozi bwa Gatsibo Community Modern School kuzabazanira abarimu bigisha Igishinwa

Chen Dong yavuze ko Afurika n’u Bushinwa bihuriye kuri byinshi harimo ko byose bisangiye amateka yo gukoronizwa n’Abanyaburayi kandi byose bikaba bikiri mu nzira yo kwivana m’ubukene.

Gatsibo Community Modern School ryigirwamo n’abana 256 biga bataha rikaba rifite imyaka 3 yisumbuye. Nubwo rifatwa nk’ishuri rya mbere mu ntara ryubatswe neza, ntiriza mu myanya ya mbere mu gutsindisha cyane ko hari bimwe mu bikoresho bibura.

Ubushinwa bugiye gutekereza uburyo byashyirwa muri iryo shuri birimo kubaka icyumba cy’inama y’abanyeshuri, kongera umubare wa mudasobwa, ibyuma bifotora impapuro no kubagezaho internet; nk’uko umujyanama w’Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda yabitangaje.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka