Ubushinwa bushyigikiye abaturage babwo bashora imari mu Rwanda
Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bushinwa, Zhang Dejiang, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.
Hon. Dejiang waje ayoboye itsinda ry’abadepite riturutse muri iki gihugu nka kimwe mu bikomeye mu ishoramari rya Afurika, by’umwihariko ry’u Rwanda nko mu nganda, ingufu n’ubuhinzi; yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame kuri uyu wa Gatatu, tariki 23 Werurwe 2016.

Amasosiyete menshi y’Abashinwa akorera mu Rwanda ibikorwa bitandukanye birimo ubwubatsi n’ishoramari.
Imibare igaragazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere RDB, igaragaza ko Abashoramari b’Abashinwa bamaze gushora imari mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye bihwanye na miliyoni 200 z’amadolari y’Amerika.
U Rwanda kandi rwagiye rusinyana amasezerano y’ubufatanye na Leta y’Ubushinwa.

Nko mu nama y’iterambere n’ubufatanye hagati y’Ubushinwa na Afurika (Forum On China Africa Cooperation) yabereye muri Aurika y’Epfo mu mwaka ushize, Perezida w’Ubushinwa yatangaje ko igihugu cye kigiye gushora imari ingana na miliyari 60 z’Amadolari y’Amerika mu ishoramari ritandukanye kuri uyu mugabane, n’u Rwanda rurimo.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu, Hon. Dejiang ari bushyire ibuye ry’ifatizo ahazubakwa inyubako igezweho y’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, izubakwa ku nkunga ya Leta y’Ubushinwa.

Zhang Dejiang uza ku mwanya wa gatatu mu bayobozi bakomeye b’ishyaka rya gikomunisite riri ku butegetsi mu Bushinwa, yakiriwe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Donatille Mukabalisa, ubwo yageraga mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|