“Ubushakashatsi kuri Jenoside ni ngombwa n’ubwo busaba amikoro menshi” - Mucyo
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Jean de Dieu Mucyo, yemeza ko nubwo bisaba amikoro menshi, ubushakashatsi ku buryo bwo kubika imibiri y’abazize Jenoside mu buryo burambye ari kimwe mu bizafasha kumenya byinshi byimbitse kuri iyo Jenoside.
Tariki 09/11/2012, Mucyo yasuye ibikoresho bigize laboratoire iherereye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi i Murambi mu karere ka Nyamagabe ari naho hafashwe nk’urwibutso rw’ikitegererezo kuri ubu bushakashatsi.
Ibizibandwaho muri ubu bushakashatsi ni ukureba uburyo imibiri yabikwa ntiyangirike, hazakorwa kandi ubushakashatsi ku ngaruka za Jenoside ku barokotse n’ibibazo bahura nabyo ndetse n’ibindi bigendanye nayo ; nk’uko bisobanurwa na Jean Damascene Gasanabo, umuyobozi mukuru ushinzwe ubushakashatsi muri komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside.
Mu guhugura abazakora mu bushakashatsi bwo kubika imibiri y’abazize Jenoside mu buryo burambye, harifashishwa inzobere zaturutse mu Bwongereza ku bufatanye na komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside ndetse n’ikigo cya Kaminuza gishinzwe gukemura amakimbirane.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG we atangaza ko nubwo ubu bushakashatsi buzasaba amikoro menshi kandi bikorwa n’urwego rushya rukiyubaka, ngo ni ngombwa ko bukorwa kandi bugakorwa hakurikijwe amakoro ahari buhoro buhoro.
Yagize ati « Ikibazo cy’amikoro cyo ni rusange ku gihugu, kandi ntanubwo ibintu byose byazira rimwe, ariko icyangombwa ni ukumenya ngo dukeneye iki haragomba gukorwa iki, hanyuma tukabimenyesha inzego zibishinzwe. Ibyo gukora ni byinshi hari akazi kenshi ariko ubu bushakashatsi ni ngombwa ».
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|