Ubushakashatsi buragaragaza ko ubwiyunge n’isanamitima bigeze ku rugero rushimishije
Abakangurambaga b’ubwiyunge n’isanamitima bagize uruhare mu kunga imiryango no kuyifasha kongera kuganira ku bibazo batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nk’uko bigaragara mu bishakashatsi bwashyizwe ahagaragara, kuri uyu wa Gatanu tariki 07/09/2012.
Ubu bushakashatsi bwakozwe Prof. Masengesho Kamuzinzi, bugakorerwa muri Diyosezi eshanu, bugaragaza ko aba bakangurambaga bashyizwe muri za Paruwasi, Santarari n’umuryango remezo bafashaga abantu bafite ibibazo baturanye kubicoca.
Izo Diyosezi uyu mushakashatsi usanzwe yigisha muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yakoreyemo ubushakashatsi ni Diyosezi ya Kibungo, Kigali, Kabgayi, Butare na Cyangugu, zari zatangirijwemo isuzuma ry’iyi gahunda y’ubwiyunge n’isanamitima mu 2008.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko bimwe mu byo iyi gahunda yagezeho muri iyi myaka itanu ishize ari gushyiraho urubuga abantu bahuriramo no kuvugana ku bibazo bafite, bigakuraho urwikekwe no kugabanuka kw’amakimbirane yari ashingiye ku kutavugana.
Iyi gahunda kandi yafashije abantu kugira uruhare rufatika mu manza za Gacaca, bityo ukuri kugenda kumenyekana. Ikindi cyishimirwa ni uko abakangurambaga b’iyi gahunda bahawe ubumenyi bubafasha kumenya no gusesengura ibibazo hagamijwe kubikemura.

Ku birebana n’ihungabana, iyi gahunda yatanze ubumenyi mu kwita ku bagize ibibazo b’ihungabana no kubafasha kubisohokamo. Hanashimwa ko intambwe imaze guterwa mu bumwe n’ubwiyunge ugereranyije n’ibibazo Abanyarwanda banyuzemo.
Gusa ubu bushakashatsi bwamurikiwe mu karere ka Rusizi, bugaragaza ko ubwiyunge nyakuri atari ikintu gifata umunsi umwe cyangwa icumi, kuko bizafata igihe kandi n’Abanyarwanda bose bakemera gufatanya urwo rugendo.
Iyi gahunda yiswe Réconciliation et Guérison communautaire yatewe inkunga n’umuryango Catholic Relief Services (CRS).
Iyo gahunda ijya gushyiraho yari ifite intego yo gufasha Abanyarwanda n’abakristu by’umwihariko kurushaho kwegerana no kwakirana hagamijwe ubwiyunge (acceptation mutuelle).
Yari igamije kandi gufasha abasaseridoti n’abihayimana kurushaho gushyira imbaraga muri gahunda yo kwakira ababagana, babafasha gukira ibikomere bitandukanye, harimo n’ibyasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, guhangana n’ikibazo cy’ihungabana no gukumira no gukemura amakimbirane.
Euphrem Musabwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|