Ubushakashatsi bugaragaza ko abagabo ari bo bongera umunyu mu biryo kuruta abagore

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2022 na Minisiteri y’Ubuzima ku bijyanye n’imyitwarire ijyanye no kwirinda ibishobora kongera umubare w’abarwara indwara zitandura bugaragaza ko mu gihugu hose abagabo aribo bongera umunyu mwinshi mu biryo.

Ubushakshatsi bwagaragaje ko abagore n’abagabo barya umunyu w’umuminjirano bangana 8.8% mu bantu 5,676. Abagabo baminjira umunyu mu biryo banga na 12 % naho abagore bo bakangana na 5.7%.

Nubwo ariko abagabo barya umunyu w’umuminjirano ku kigero kiri hejuru ugereranyije n’abagore, ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore aribo bafata amafunguro arimo umunyu mwishi ugeranyije n’abagabo kuko abagore bagera ku 3.4% barya ibintu birimo umunyu mwinshi, abagabo bakabifata ku kigero cya 2.3%.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe indwara zitandura muri RBC, Dr. François Uwinkindi ubwo yagaragazaga ibyavuye mu bushakashatsi yavuze ko abantu basabwa kwirinda kurya umunyu mubisi kuko biri mu byongera ibyago byo kurwara indwara zitandura.

Ati “ Ubu bushakashatsi bugamije kureba ibintu bihuriweho n’abantu benshi kandi bikaba byabakururira ibyago byo kurwara indwara zitandura kandi inyinshi ntizikira”.
Minisiteri y’Ubuzima ntiyigeze itangaza impamvu zituma abagabo aribo barya umunyu mubisi kututa abagore.

Hari ubundi bushakashatsi bwagiye bukorwa n’abantu batandukanye bugaragaza zimwe mu ngaruka ziterwa no kurya umunyu mu bisi.

Abantu bakunda kuminjira umunyu mu biryo bafite ibyago ku kigero cya 28% byo gupfa vuba ugereranyije n’abarya umunyu utetse mu biryo.

Umwarimu muri Kaminuza ya Tulane Lu Qi mu ishami ry’ ubuvuzi rusange mu bushakashatsi yakoze yavuze ko kongera umunyu mu bisi mu biryo (kuminjira) igihe umuntu ari kurya aba yiyongerera ibyago byo gupfa imburagihe mu gihe urya umunyu utekanye n’ibiryo ku kigero kiringaniye we aba afite amahirwe menshi yo kuramba ndetse no kongera imyunyu ngungu iringaniye mu mubiri we.

Ubushakashatsi bakozwe bwagaragaje ko abatuye mu burengerazuba bw’isi ko kongera umunyu mubisi biri ku kigero cya 6-20 % y’ubwoko bw’imyunyu itandukanye.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu barenga ibihumbi 500 kuva ku myaka 9 kuzamura kugera kubafite imyaka 50 y’amavuko bwereka ko umuntu wariye umunyu mubisi utatekanywe n’ibyo kurya afite ibyago byo kutarenza imyaka 75 y’ubukure.
Lu Qi ubushakashatsi bwe bwasanze kongera umunyu mu biryo bituma icyizere cyo kubaho cyigabanukaho umwaka umwe n’igice ku bagore n’imyaka 2 n’ibice 28 ku bagabo.

Umwarimu Annika Rosenberg muri Kaminuza ya Gothenburg yavuze ko nubwo harimo hakorwa ubushakashatsi ku bantu barya umunyu bawuminjiriye ku biryo bigira ingaruka ku buzima bwa muntu asanga byoroshye kuba abantu babyirinda bakarya umunyu ku kigero gito, ni ukuvuga kurya umunyu uringaniye kandi utetse.
Ati “Biroroshye kubyumva ibintu byose biribwa bifashwe ku kigero gito bifasha umubiri gukora neza kandi ntibigira ingaruka ku buzima bwa muntu”.

Zimwe mu nama zireba ku buzima bwa muntu Annika Rosenberg avuga ko ziba zumvikana kuko ibintu byose byafashwe ku rugero rwo hejuru ku byo umubiri ukeneye bitera ingaruka ku buzima bwa muntu.

Abakoze ubu bushakashatsi bagira inama abantu yo kurya umunyu mucye kandi utekanye n’ibiryo kugirango birinde izi ngaruka zo gupfa imburagihe.
Kurya imbuto n’imboga bihagije ni bimwe mubifasha kuringaniza umunyu mu mubiri w’umuntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka