Uburyo bwo kwigisha abafite ubumuga bwamaze kunozwa

Mu Munsi Mpuzamahanga w’Abafite Ubumuga mu Karere ka Musanze, havuzwe ko umushinga wo kubafasha kwiga wamaze kwemezwa hashingiwe ku buremere bw’ubumuga bafite.

Munyankusi Augustin, wo mu Murenge wa Muko afite ubumuga bwo kutagira amaguru. Avuga ko abana bafite ubumuga nibatangira gufashwa mu myigire yabo bizabafasha mu iterambere ryabo.

Aha abafite ubumuga berekanaga uko bakora amasabune.
Aha abafite ubumuga berekanaga uko bakora amasabune.

Ati “Nibyiza cyane rwose bizatugeza ku iterambere kuko turi kugenda dusaza ariko abo bafite ubumuga bakiri bato bagomba kuzadushyira imbere bakavuga bati ‘bariya niba papa tugomba kubateza imbere mungeri zose’.”

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, Niyomugabo Romalis, avuga ko bishimira ibyo bamaze kugerahobabikesha Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “Ibyagezweho ni byinshi ari na yo mpamvu dushima dushize amanga Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse n’abayobozi bayo bose kandi ko mu gihugu cyacu.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage MINALOC, Dr. Makabaramba Alvera, wari muri ibyo birori byabere i Musanze ku rwego rw’igihugu, yavuze ko nubo ibyakozwe ari byinshi ariko Leta y’u Rwanda igifite gahunda ndende yo kubateza imbere.

Abafite ubumuga bashimira Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda ibafasha kugira ibyo bageraho mu mibereho yabo.
Abafite ubumuga bashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ibafasha kugira ibyo bageraho mu mibereho yabo.

Avuga ku mushinga wo kubafasha kwiga, Dr Mukabaramba yagize ati “Bazajya bafashwa kwiga hashingiwe ku buremere bw’ubumuga bwabo. Leta izashiraho kandi ingamba zihamye zo kubaka ubushobozi bw’ibigo byita ku bafite ubumuga.”

Yakomeje avuga kandi ko mu minsi ya vuba abafite ubumuga batangira kwivuza no kubona insimburangingo ku bazikeneye hakoreshejwe mituweri.

Mu Rwanda habarirwa abafite ubumuga basaga ibihumbi 90. 72% muri bon go bashobora kujya mu ishuri nyamara 23% ngo akaba arib o bashobora kurangiza amashuri abanza.

Umunsi Mpuzamahanga w’Abafite ubumuga watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 1992 mu gihe mu Rwanda wizihijwe bwa mbere mu 1997.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rusiha yarabyibushye none ntiwashobora gutandukanya agatuza ninyonji walahi!

uwamaliya yanditse ku itariki ya: 4-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka