Uburyo bishyiriyeho bwo gucunga umutekano burabafasha
Abatuye muri Duwane nyuma yo kubona ibibazo by’umutekano muke byaterwaga n’inzoga z’inkorano, bashinze koperative icunga umutekano kandi byagize akamaro.
Akagari ka Duwane ,gaherereye mu murenge wa Kibirizi ho mu karere ka Gisagara, kakunze kugaragaramo inzoga z’inkorano ahanini zakundaga kuba intandaro y’ibibazo by’urugomo n’ubujura nk’uko abaturage b’aka gace babitangaza.

Bavuga ko mbere hahoraga ingo zirara zirwana, mu mihanda hakaba urugomo hagati y’urubyiruko, kandi igihe cyo ugasanga ni abantu banyweye izi nzoga z’inkorano.
Manama Simon umwe mu bahatuye ati “Nanjye narazinywaga rwose ariko nyuma ibyavagamo ni amahano, ubundi ugasanga turarara tujya gutabaraabaraye barwana bivuye kuri izi nzoga”
Ariko mu kwishakamo ibisubizo hagamijwe kubungabunga umutekano, aba baturage bahisemo kwishingira koperative y’umutekano,ari yo duwane community policing (DCP) kugirango bakumire izi nzoga n’uru rugomo.
Hitimana Gilbert umuyobozi w’iyi koperative avuga ko babonaga ingaruka z’ibi biyobyabwenge zikabije mu gace kabo, bahitamo gushaka uburyo bwo kugarura umutekano.

Ati “Byari bikabije, kandi tubwirwako twe abaturage aritwe tugomba kwishakamo ibisubizo, dufatanyije rero n’inzego zacu z’ubuyobozi twabigezehonkandi urugomo rwaracitse n’inzoga ntazikihaba nyinshi”
Kabogora Jacques, umuyobozi w’umurenge wa Kibirizi, nawe avuga ko iyi koperative hari icyo yahinduye mu rwego rw’umutekano,ariko agasaba abaturage ba Duwane kurushaho kwicungira umutekano ndetse bakanitabira umurimo.
Kabogora ahamya ko kuba ubu nta birego by’urugomo byinshi biturutse muri aka kagari ka Duwane bacyakira, biva kukuba iyi koperative isigaye ihakorera ikabafasha gucunga umutekano ndetse n’ahakekwa ibyo biyobyabwenge bigashakishwa bikamenwa.

Ati “Impinduka ziragaragara, gusa ntibagomba kwirara ahubwo bakwiye gukomeza kwita ku mutekano wabo kuko iyo bafite ubuzima bwiza nibwo babasha no gukora bagatera imbere”
Abakozi ba Koperative Duwane community policing imaze ubu amezi abiri ikora, bagera kuri 88 bose baka bacunga umutekano mu midugudu 11 igize akagari ka Duwane, aho buri mudugudu ufite abantu 8 bacunga umutekano.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|