Uburundi bwabujije urubyiruko kwitabira ibiganiro by’amahoro mu Rwanda
Urubyiruko rw’abanyeshuri b’abarundi batumiwe mu biganiro by’amahoro mu Rwanda babujijwe na Minisitere y’uburezi yabo kubyitabira.

Ni ibiganiro bitegurwa n’umuryango wa Vision Jeunesse Nouvelle ukorera mu Rwanda bigahuza urubyiruko rwo mu Rwanda, Uganda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hamwe n’igihugu cy’Uburundi mu kubaka amahoro.
Twahirwa Claude ushinzwe ibikorwa by’amahoro muri Vision Jeunesse Nouvelle yateguye ibi biganiro, avuga ko urubyiruko rw’abarundi rutashoboye kwitabira ibi biganiro, uyu mwaka wa 2017 ruvuga ko ubuyobozi butabemereye.
Agira ati; “Ubusanzwe dutumira urubyiruko rw’u Rwanda, Uganda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’Uburundi, ariko urubyiruko rw’abarundi twararutumiye ntirwashobora kuza kubera minisitere y’uburezi itabemereye kuza mu Rwanda. Bifatanyije natwe ariko ntibashoboye ku bikurikira hamwe n’urundi rubyiruko mu kuganira ku mahoro y’akarere.”

Twahirwa avuga ko mu biganiro by’amahoro byashojwe kuwa 12 Gicurasi 2017 byari bigamije guhamagarira umuntu kugira amahoro mu mutima we kugira ngo ashobore kuyageza ku bandi.
“Dukurikije ibyo urubyiruko rwagaragaje mu biganiro twagiranye n’uko amahoro yangizwa mu muryango n’isesagurwa ry’umutungo bigatera amakimbirane, basaba ababyeyi gucunga imitungo neza no gutoza abana kubana neza babarinda ivangura.”
Mugabo Alison Nathalie wakurikiranye ibi biganiro avuga ko ibiganiro bahawe bazajya babiganiriza urundi rubyiruko ku ishuri kandi barwanye umuco wo guceceka mu gihe hakorwa igikorwa kibi.
Laetitia Malira wavuye mu mujyi wa Goma avuga ko ibiganiro by’amahoro bibafasha gukumira amakimbirane no kumvikanisha urundi rubyiruko bigatuma batitabira ibikorwa byo kwangiza mu gihe cy’imyigaragambyo.

Urubyiruko rwitabiriye ibiganiro ruvuga ko rubabazwa n’amakimbirane n’ihohoterwa rikorerwa mu miryango, n’ivangura kuko bibagiraho ingaruka, basaba ko ibiganiro by’amahoro mu rubyiruko byatezwa imbere bakagira umuco wo kuvuga oya ku cyangiza amahoro.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibarorere rwose maze mwene kanyarwanda azaburare ngo ntibaje bazanaga iki c?ubuseko bafunze imbuto zabo hari umunyarwanda wari wazira bwaki ngomwumveko yapfuye?babifunze baziko tuzashira turacyariho turahumeka hhh usurana umujinya ukinera
ariko ubundi abarundi muhora, muvuga ngo banze. buri gihe. uwababaza mubatumira ngo. batwungure iki! baze cyangwa. ntibaze ibyo nibibareba iyo muvuze. ko mwabatumiye bibwirako hari. icyo twahombye mubareke bagume, muburundi bwabo ninde wababashinze !