Uburobyi mu Kivu bwongeye gufungurwa
Mu gihe hari hashize amezi abiri uburobyi bw’amafi cyane ubw’isambaza mu kiyaga cya Kivu bufunze, bwongeye gufungurwa.
Ubu burobyi mu Kiyaga cya Kivu bumaze amezi abiri bufunze, bwongeye gukomorerwa kuri uyu wa 27 Ukwakira, aho abacuruza ndetse n’abakunzi b’amafi cyane cyane isambaza bagaragaza ko bishimiye iki gikorwa.

Munganyimana Adalbert, umuturage uturiye i Kivu mu Murenge wa Bwishyura ati:” Twishimiye ifungura ry’uburobyi mu Kivu kuko nta waherukaga agasosi k’isambaza, kandi urebye abatuye inaha buri wese akemera kubi.”
Sibomana Jean Bosco, Umuhuzabikorwa w’umushinga w’uburobyi bwa Kibuye avuga ko impamvu ubu burobyi bwari bwafunzwe hari hagamijwe kugira ngo amafi ari mu Kivu abashe gukura.
Sibomana kandi agira icyo avuga ku kuba n’ubwo ubu burobyi buba bufunze hari amafi ndetse n’isambaza biboneka bigurishwa haba muri Karongi ndetse no mu mujyi wa Kigali.
Ati:” N’ubwo uburobyi buba bufunze hari ba rushimusi baduca mu rihumye bakaroba, ari yo mpamvu ukomeza kubona ayo mafi cyangwa isambaza, ariko usanga ibikoresho kugeza ubu tutemera bikoreshwa muri ubu bushimusi biva mu gihugu cya Congo Kinshasa.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi, Sebastien Hakizimana Umuyobozi w’Akarere ka karongi wungirije ushinzwe ubukungu asanga aho kugira ngo abantu babure isambaza igihe cyose, bazibura mu mezi abiri.
Ati:” Abantu bumve ko iki gikorwa kiba kigamije kubungabunga uburyo bwo kongera umusaruro aho kumva ko ari ukubabangamira kuko ntatwareka ngo izo sambaz azishire mu Kivu turebera, ahubwo twahitamo gufunga igihe runaka zikabanza zikaba nyinshi”
Ibikorwa by’uburobyi byafunguwe kuri uyu wa kabiri byari byafunzwe kuva kuwa 31 Kanama kugeza kuwa 27 Ukwakira, hagamijwe kugira ngo amafi arimo yiganjemo isambaza abanze akure, iki kiba ari igikorwa kiba buri mwaka.
NDAYISABA Ernest
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|