Uburobyi mu Kivu bwakomeje gusubikwa kubera kutagira imitego yemewe

Abarobyi bakorera uburobyi mu kiyaga cya Kivu bavuga ko kuva tariki ya 28 Nzeri 2021 bari biteguye gutangira uburobyi bw’amafi n’isambaza mu kiyaga cya Kivu ariko kubera benshi badafite imitego yujuje ubuziranenge yitwa icyerekezo ntibemerewe kuroba.

Abarobyi baganiriye na Kigali Today bavuga ko biteguye kujya mu mazi ariko babuzwa n’uko bamwe mu bayobozi n’abandi badafite imitego yujuje ubuziranenge none abafite imitego yemewe babujijwe nabo kujya mu mazi.

Umwe utashatse ko amazi ye atangazwa yagize ati “RAB yasabye ko hakoreshwa imitego yujuje ubuziranenge, ariko abayobozi bacu ntayo bagira, byatumye n’abayifite tubigenderamo kuko umuyobozi ntiyaguha uburenganzira kandi nawe atemerewe.”

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuhinzi ryanditswe tariki ya 23 Nzeri rivuga ko gukoresha no gucuruza ibikoresho byangiza uburobyi bibujijwe, icuruzwa ry’ibikoresho by’uburobyi n’ubworozi bwo mu mazi risabirwa uruhushya rutangwa na RAB.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yasabye aborozi bakorera mu Kiyaga cya Kivu ko imitego ikoreshwa kuroba isambaza mu makipe yemewe ari umutego ufite ijisho rya mm 6 kuzamura, umutego w’icyerekezo ufite mm9 na 10.

Imitego iroba ingudu igomba kuba ijisho rya inch 1,5, naho Tilapia umutego ugomba kuba ufite ijisho rya inch 4 kuzamura.

Itangazo riburira abantu bose ko inzitiramubu, umutego ukozwe n’urudodo rumwe uzwi nka Kaningini utemewe.

Mukasekuru Mathilde umuyobozi muri Ministere y’Ubuhinzi avuga ko ikibazo cyatewe n’abarobyi batubahiriza amasezerano bagiranye na Minisiteri y’ubuhinzi.

Agira ati; “Byatangiye 2019 tubasaba gukuraho imitego ifite amaso ya 4, batwizeza ko bazajya babikora buri mwaka aho 2020 bagombaga kureka imitego ifite ijisho rya 5, 2021 hagakoreshwa imitego yemewe ariko nubu baracyakoresha imitego itemewe.”

Kimwe mu kibazo gikomeje kugora uburobyi bukorerwa mu kiyaga cya Kivu ni imitego itemewe ikoreshwa, abarobyi bakavuga ko ikoreshwa n’abayobozi b’amakoperative, abayobozi b’amahuriro ya Koperative hamwe nababaha ruswa.

Ku mugoroba tariki ya 30 Nzeri biteganyijwe ko hakorwa inama ihuriwemo n’abayobozi b’amakoperative akora uburobyi mu kiyaga cya Kivu, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Abayobozi b’uturere dukora ku kiyaga cya Kivu, Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi n’umuyobozi wa RAB kugira ngo haganirwe uko ikibazo cy’imitego itemewe cyacika mu kiyaga cya Kivu.

Imitego itemewe ishyirwa mu majwi kuba nyirabayazana yo kuroba amafi n’isambaza bitarakura, bigatuma hafatwa igihe cyo gufunga ikiyaga kugira ngo isambaza zibone umwanya wo kororoka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka