Uburinganire si ‘Va ku ntebe nyicareho’- Senateri Mushinzimana

Senateri Appolinaire Mushinzimana avuga ko uburinganire ntaho buhuriye n’imvugo zigira ziti ‘va ku ntebe nyicareho’, cyangwa ‘wajyaga ujya mu kabari none nanjye nabonye uburenganzira nzajya njyayo’.

Senateri Appolinaire Mushinzimana avuga ko uburinganire atari va ku ntebe nyicareho
Senateri Appolinaire Mushinzimana avuga ko uburinganire atari va ku ntebe nyicareho

Ibi ngo abivugira ko hari abantu bumvise nabi uburinganire, byagiye bituma bibagirwa inshingano zabo, bigatera amakimbirane mu ngo maze abana bakahahungabanira.

Ubwo yifatanyaga n’abatuye i Kiyonza mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Nyaruguru mu kwizihiza umunsi w’abagore, tariki ya 8 Werurwe, yagize ati “Buriya igihe cyose hizihizwa umunsi w’abagore, insanganyamatsiko tuba dukwiye kugarukaho ni ijambo uburinganire, tukanibaza uko bwumvikanye.”

Yunzemo ati “Uburinganire ntabwo ari va ku ntebe nyicareho, cyangwa se wajyaga ujya mu kabari none nanjye nabonye uburenganzira ni njye nzajya njyayo. Uburinganire ni ukuvuga ngo icyo mugiye gukora mu rugo cyose mujye mubanza mucyumvikaneho.”

Ubwo bwumvikane ngo bwagaragarira mu bintu byinshi harimo gufatira hamwe gahunda yo kubyara, guteza imbere urugo no gushora imari ndetse no kugurisha umutungo w’urugo.

Senateri Mushinzimana avuga ko ubu butumwa bukwiye kugera ku bagabo batabashije kwakira neza kuba u Rwanda rwarateje imbere uburinganire n’ubwuzuzanye, n’abagore babwumvise nabi bikabaviramo kutita ku ngo zabo.

Ati “Hari abagabo bavuga ngo guha abagore uburenganzira bituma atanyemerera kwigurishiriza agahene kanjye n’ubutaka bwanjye; birambangamira. Hakaba n’abagore bumvise ko na bo bafite uburenganzira bwo kujya mu kabari agataha saa tanu z’ijoro.”

Ibi bishimangirwa n’umugabo umwe wo mu Murenge wa Shyanda mu Karere ka Gisagara, wifuza ko n’abagabo bavuganirwa kuko ngo abagore babamereye nabi.

Yongorera, atanashaka ko hagira n’uwumva ko ari gusaba ubuvugizi yabwiye umunyamakuru wa Kigali Today ati “Abagore basigaye abenshi baganza abagabo. Umugabo akitonda, ariko umugore akarara amutesha umutwe. None, abagabo bo muzabavuganira bigenze gute?”

Abatuye i Kiyonza mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Nyaruguru, na bo bavuga ko amakimbirane mu ngo aturuka ku kutumva neza uburinganire n’ubwuzuzanye icyo bivuga, byigeze kujya bigaragara iwabo bikanagira ingaruka.

Alfred Sentwali ati “Urebye byaragabanutse. Byateraga ingaruka nyinshi harimo ukudatera imbere k’urugo. Umugabo yabwiraga umugore kwimenya kuko ngo yamushinganye ijosi, umugore na we ati nanjye nabonye itegeko rindengera. Abana ugasanga ntibajya ku ishuri, ntibavuzwa...”

Icyakora, kuri ubungubu ngo muri uyu Murenge wa Ngoma byaragabanutse, abagore batangiye kumva ko nta kwishyira hejuru, nk’uko bivugwa na Dathive Mushimiyimana na we uhatuye.

Ati “mu myaka yatambutse wabonaga yuko hari abadamu bigengaga, bakumva ko bari hejuru, mbese ugasanga imyitwarire yabo itameze neza. Ubu barajijutse, basobanukiwe ko bagomba kumvikana n’abagabo babo. Abakitwara nabi ni bakeya.”

Mushimiyimana anafite icyizere ko amakimbirane ashingiye ku kumva nabi uburinganire azagera aho agashira, ashingiye ku kuba imyitwarire idahwitse iganirwaho mu masibo yo mu midugudu, mu nteko z’abaturage no mu migoroba y’ababyeyi.

Ngo hari n’abafatanyabikorwa bagenda baganiriza abagore ku giti cyabo, ku buryo bagenda bumva ko bagomba gufatanya n’abagabo babo aho kubigaranzura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka