Uburinganire ni urutirigongo rw’iterambere rirambye-MIGEPROF
N’ubwo hamaze guterwa intambwe mu kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda, haracyari imyumvire idahwitse aho hari ababona umukobwa nk’udashoboye, umuhungu nk’ushoboye byose, ibyo bikagira ingaruka kuri bose.
Umuyobozi muri Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), Silas NGAYABOSHYA, avuga ko hari ibikwiye kwitabwaho, igihe abagize umuryango bagabana inshingano ku bw’inyungu zabawugize, kandi bose bagashyigikirana muri byose bidashingiye ku gitsina runaka.
Ati: “Niba ushoboye ubwubatsi, impano yawe iri mu bwubatsi, ugafashwa kugira ngo ugere kure hashoboka. Niba impano yawe iri muri transport (gutwara abantu n’ibintu), mu gucuruza, bigatezwa imbere ku buryo bushoboka. Ikintu cya mbere ni icyo umuntu afitemo impano kurusha ikindi, ni cyo cyagombye gushingirwaho mwisaranganywa ry’imirimo yo mu rugo ndetse niyo mu muryango mugari.”
Akomeza avuga ku bikwiye gushingirwaho igihe abagize umuryango bagabana imirimo, yagize ati:” icya kabiri, ni ukugikunda. Iyo wamaze gufashwa kumenya impano ufite, hari ibikorwa kugira ukunde ibyo ushoboye kurusha ibindi. Icya gatatu ni umwanya cyane cyane mu ngo. Twese dukora imirimo itandukanye, hari ufatirwa kurusha umwe ariko hari igihe bafatirwa bose. Ariko umwanya buri umwe afite, wagombye kuza mu byabafasha mu isaranganya ry’imirimo yo mu rugo.”
Silas akomeza agira ati:” Icya kane ni akamaro. Kugira ngo ufate icyemezo cyo gukora iki cyangwa kiriya, ni akamaro uba ubona gifitiye urugo, iyo kidafite akamaro ushobora kukireka. Ibyo bikajyana no mu kazi kanoze kuko uko ukora ikintu ufitemo impano, ni ko ugikora neza kurushaho. Uko ukora ikintu ugifitiye umwanya ni ko ushobora kugikora neza kurushaho, uko ukora ikintu kuko wumva ari inshingano zawe ni ko ugikora neza. Nta bwo rero bikwiye mu gihe icyari cyo cyose, nta na rimwe byagombye gushingira ku gitsina, kuko nibishingira ku gitsina bya bindi byose bizaba bipfuye.”
Guverinona y’u Rwanda yashyizeho ingamba zitandukanye zigamije guha umwanya igitsinagore ngo agaragaze ibyo ashoboye.
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015 rigena ko nibura 30% baba abagore mu myanya ifatirwamo ibyemezo. Ibi ntibyaharagariye aha, hagiyeho inzego harimo n’Inama y’igihugu y’Abagore ihera ku rwego rw’igihugu ikagera ku mudugudu.
Uyu munsi mu Rwanda, mu nteko ishingamateko abagore bayigize bangana 61.3% mu gihe mu baminisitiri ari 42.4%, naho muri Sena ni 34.6%, abayoboye uturere bangana 30%.
Mu byo goverinoma y’u Rwanda yiyemeje harimo kubaka Leta igendera ku mategeko, ishingiye ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, ku bwisanzure no ku ihame ry’uko Abanyarwanda bose bareshya imbere y’amategeko n’iry’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo.
Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka 1994, uruhare rw’umugore mu iterambere ry’igihugu rwari ku rugero rwo hasi cyane. Umugore yari yarasigaye inyuma mu nzego zitandukanye, ntiyagiraga uburenganzira bumwe n’ubw’umugabo mugenzi we. Aha twavuga nk’uburenganzira ku mutungo, gukora imirimo imwe n’imwe yafatwaga nk’iy’igitsina gabo ndetse n’ibindi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|