Uburezi n’uburere bigomba guharanira amahoro - UN

Kuva mu mwaka wa 1982, tariki ya 21/09 buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga wahariwe amahoro, umuryango w’abibumbye ukaba waragennye uyu munsi nk’uwo kongera ingufu mu mahame y’amahoro hagati y’abantu ndetse n’ibihugu.

Mu butumwa umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, Ban Ki-moon, yageneye isi kuri uyu munsi w’amahoro ufite insanganyamatsiko igira iti “Uburere n’uburezi bigamije amahoro (education for Peace)”, yasabye ko abana bakwigishwa umuco wo kubabarirana no kubahana, ndetse buri wese akagira uruhare mu guharanira amahoro.

Ban Ki-moon yagize ati “Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’amahoro, reka twiyemeze kwigisha abana bacu indagagaciro zo kubabarirana no kubahana. Reka duharanire amashuri n’abarezi bizubaka isi y’ukuri, kandi itavangura. Reka turwanire amahoro, tuyabungabunge uko dushoboye kose”.

Abana ngo ntibakwiye kwigishwa kwandika, kubara no gusoma gusa.
Abana ngo ntibakwiye kwigishwa kwandika, kubara no gusoma gusa.

Tariki 13/06/2013 ubwo hatangiraga iminsi ijana ibanziriza umunsi mpuzamahanga w’amahoro, Umuryango w’abibumbye wasabye imitwe yitwaje intwaro hirya no hino ku isi kuzishyira hasi amahoro akagaruka.

Uyu munsi wahariwe amahoro ngo ni umwanya wo gutekereza icyakorwa kugira ngo ubugizi bwa nabi buterwa n’amakimbirane anyuranye buhagarare.

Umuryango w’abibumbye uvuga ko bidahagije kwigisha abana gusoma, kwandika no kubara, ahubwo ngo uburezi bugomba kubaka ubwubahane mu bana, ndetse bugafasha abantu kubaka imiryango y’amahoro izira ivangura n’akarengane.

Umunsi mpuzamahanga w’amahoro washyizweho mu mwaka wa 1981 utangira kwizihizwa tariki 21/09/1982.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka